Daniel Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila, ubu wamaze kuba umwe mu bagize AFC/M23, yagaragaye mu mpuzankano ya gisirikare y’iri huriro anafite imbunda.
Ni ifoto dukesha umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala wa Jeunefrique ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyamakuru washyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashyizeho ubutumwa buyiherekeje agira ati “Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi n’Ubworozi, ku bwa Joseph Kabila, Daniel Paluku Kisaka Yereyere mu mwambaro wa gisirikare yamaze kwiyunga kuri AFC/M23.”
Uyu wahoze ari muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, ni umwe mu bagize iri Huriro AFC/M23, ryanamaze no kwakira Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki Gihugu ndetse akaba ari na we wakiyoboraga ubwo uyu Munyapolitiki Daniel Paluku Kisaka Yereyere.


RADIOTV10