Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yibukije abakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ko mu itangwa ry’ubutabera ari bo bahura bwa mbere n’abaturage, bityo ko uburyo babakira ari byo bizagaragaza ishusho y’ubutabera, ku buryo utazabonera serivisi nziza kuri uru rwego, azagenda abyitirira ubutabera bwose.
Minisitiri w’Ubutabera yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 14 kanama 2025 ubwo yatangjza inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga: Gukora kinyamwuga dutanga ubutabera bunoze.”
Muri iyi nama ihuza Abayobozi Bakuru ba RIB n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose, Dr Ugirashebuja yababwiye ko ari indorerwamo y’ubutaber.
Yagize ati “Urwego mukoramo rwa RIB ruganwa n’abaturage benshi, ni ho ha mbere abaturage bahura n’urwego rwo mu butabera mbere yuko bitangira kujya mu zindi nzego. Kuba rero ari mwe ba mbere muhura na bo nimwe ndorerwamo ikomeye ya mbere y’urwego rw’ubutabera kuko iyo bitagenze neza kuri uru rwego umuturage azavuga ko arenganyijwe.”
Yakomeje agira ati “Rero kuko muri indorerwamo ya mbere, ni ngombwa yuko serivise mutanga zigaragaza yuko urwego rw’ubutabera rutanga serivise nziza.”
Mu byaha RIB ikoraho iperereza bigashyikirizwa urukiko, Ubushinjacyaha butsinda imanza zijyanye na byo ku kigero cya 90%.
Bamwe mu bakora mu Rwego rw’Ubugenzacyaha bavuga ko zimwe mu mbogamizi zituma ubushinjacyaha budazitsinda imanza zijyanye n’ibyaha RIB iba yakurikiranye ku rugero rwa 100% harimo kuba ibyaha bigenda bihindura isura
Mukawera Marie Claire uyobora Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge yagize ati “Ikibitera ni uko ibyaha bigenda byiyongera kandi bigahindura isura, uko wari ubizi umwaka ushize ntabwo ariko byongera kuza bisa.”
Jean Paul Habun uyobora Isange One Stop Center we yagize ati “Imbogamizi ziba zihari zituma conviction rate [igipimo cyo gutsinda imanza] itagera ijana ku ijana harimo uburyo bwo gukusanya ibimenyetso, hari igihe ibimenyetso biba byakusanyijwe biba bidahagije.”
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kabanda Kayigamba yabwiye abakora muri uru rwego ko bakwiye kubahiriza amategeko nkuko bikwiye.
Yagize ati “Ku bakozi ba RIB uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho twahereye n’aho tugeze ndetse tukanarebera hamwe aho twifuza kugana, ndetse tukibukiranya inshingano zacu mu kubahiriza amategeko, gukumira no gukurikirana ibyaha no kubaka icyizere cy’abaturage ku butabera.”
Ubushakashatsi buheruka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza icyo abaturage baba batekereza kuri serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye, RIB yabonye amanota 88,51%.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10