Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abashyigikiye Igihugu cya Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana kuba umuhuro wa Perezida Donald Trump wa America na Vladimir Putin w’u Burusiya, utaratumiwemo Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine.

Ni inama iri bubere i Alaska mu Burusiya ihuza Perezida Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putini, igamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Ukrain, bateguye imyigaragambyo y’amahoro, mbere y’uko iyi nama itangira, yamagana kuba itaratumiwemo Perezida Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine, ahagararire inyungu z’Igihugu cye muri ibi biganiro.

Abigaragambya bari bafite amabendera ya Ukraine n’ibyapa byamagana ibyo biganiro bitarimo uruhande rwa Ukraine

Ni mugihe Ibihugu bigize Umuryango w’Umwe bw’u Burayi na byo, byamaganye kenshi ibi biganiro kuva byatangazwa, kuko nta ruhande rwa Ukraine rurimo, kandi ko inzira y’amahoro muri Ukraine idashobora gufatirwa umwanzuro hatabayeho uruhare rwayo.

Ibi Bihugu bivuga kandi ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro agomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, arimo no kubaha ubwigenge bwa Ukraine n’ubusugire bwayo.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy na we aherutse gutangaza ko buri cyemezo cyerekeye Ukraine kigomba kugirwamo uruhare n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Yagize ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose kitureba, n’icyemezo icyo ari cyo cyose tutagizemo uruhare kiba ari icyemezo cyo kurwanya Ukraine, kandi kitaganisha ku nzira y’amahoro kandi ibyemezo nk’ibyo ntacyo bishobora kugeraho.”

Trump we aherutse gutangaza ko ibi biganiro agiye kugirana na Putin, abiha amahirwe macye ko byatanga umusaruro, bityo ko hashobora kubaho indi nama yahuza Abakuru b’Ibihugu batatu barimo n’uwa Ukraine.

Iyi nama y’Abakuru b’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganyijwe i Alaska Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’ijoro ku isaha njyengamasaha ya (GMT), bikaba saa tatu z’ijoro i Kigali. Ni inama yambere igiye guhuza Trump na Putin,  imbonankubone kuva Trump yasubira ku butegetsi.

Trump na Putin bagiye guhura
Abantu ibihumbi bahagurutse babirwanya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 2 =

Previous Post

Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

Next Post

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.