• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abashyigikiye Igihugu cya Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana kuba umuhuro wa Perezida Donald Trump wa America na Vladimir Putin w’u Burusiya, utaratumiwemo Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine.

Ni inama iri bubere i Alaska mu Burusiya ihuza Perezida Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putini, igamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Ukrain, bateguye imyigaragambyo y’amahoro, mbere y’uko iyi nama itangira, yamagana kuba itaratumiwemo Perezida Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine, ahagararire inyungu z’Igihugu cye muri ibi biganiro.

Abigaragambya bari bafite amabendera ya Ukraine n’ibyapa byamagana ibyo biganiro bitarimo uruhande rwa Ukraine

Ni mugihe Ibihugu bigize Umuryango w’Umwe bw’u Burayi na byo, byamaganye kenshi ibi biganiro kuva byatangazwa, kuko nta ruhande rwa Ukraine rurimo, kandi ko inzira y’amahoro muri Ukraine idashobora gufatirwa umwanzuro hatabayeho uruhare rwayo.

Ibi Bihugu bivuga kandi ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro agomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, arimo no kubaha ubwigenge bwa Ukraine n’ubusugire bwayo.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy na we aherutse gutangaza ko buri cyemezo cyerekeye Ukraine kigomba kugirwamo uruhare n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Yagize ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose kitureba, n’icyemezo icyo ari cyo cyose tutagizemo uruhare kiba ari icyemezo cyo kurwanya Ukraine, kandi kitaganisha ku nzira y’amahoro kandi ibyemezo nk’ibyo ntacyo bishobora kugeraho.”

Trump we aherutse gutangaza ko ibi biganiro agiye kugirana na Putin, abiha amahirwe macye ko byatanga umusaruro, bityo ko hashobora kubaho indi nama yahuza Abakuru b’Ibihugu batatu barimo n’uwa Ukraine.

Iyi nama y’Abakuru b’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganyijwe i Alaska Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’ijoro ku isaha njyengamasaha ya (GMT), bikaba saa tatu z’ijoro i Kigali. Ni inama yambere igiye guhuza Trump na Putin,  imbonankubone kuva Trump yasubira ku butegetsi.

Trump na Putin bagiye guhura
Abantu ibihumbi bahagurutse babirwanya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 2 =

Previous Post

Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

Next Post

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.