Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gikorwa cyiswe ‘Ijoro ry’Intare’ cyateguwe n’Abakunzi b’ikipe ya APR FC, abagera kuri 30 bakunda iyi kipe bakusanyije Miliyoni 418 Frw yo kuzayishyigikira mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Iki gikorwa cyabereye ku Kimihurura ahazwi nko kuri Senior Officers Mess cyitabiriwe n’abarimo abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangajwe imbere na General Mubarakh Muganga wari n’umushyitsi mukuru.

Cyitabiriwe kandi n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Maj.Gen Alexis Kagame wigeze no kuyobora iyi kipe, Brig.Gen Déo Rusanganwa uyobora APR FC ndetse n’abandi bacuruzi basanzwe bakunda iyi kipe.

Igitekerezo cy’iki gikorwa cyaturutse mu bafana, aho bifuje kugira uruhare rwabo mu buzima bw’ikipe nubwo batayobewe ko isanzwe iri mu biganza byiza bya Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) isanzwe iyimenyera buri kimwe.

Mu bitanze ku barimo Eric Rutayisire usanzwe uyobora Kompanyi ya Betting ya FORZZA wahaye APR FC Miliyoni 100 Frw arimo no kuba iyi kipe azayifasha kwakirira imikino 10 ya shampiyona muri Sitade Amahoro, dore ko ubusanzwe bisaba ubushobozi mu kuhakirira imikino.

Mulefu Richard usanzwe ari Umuyobozi wa APR Basketball Club, yemereye APR FC kuzayiha Miliyoni 50 Frw, Umucuruzi Jacques Rusirare nawe yemereye APR Miliyoni 50 Frw.

Usibye aba kandi, harimo n’abandi bakunzi ba APR FC bitanze bityo haboneka agera kuri Miliyoni 418 Frw mu buryo bufatika, yiyongeraho n’ibindi bikorwa byagiye byemerwa nk’abemeye kuzayiha Sound System izakoresha muri sitade, kugurira abafana amatike, kwishyura ikarita y’ubunyamuryango, kugura umwambaro wa APR FC, ku buryo ubiteranyije byose hamwe n’ayatanzwe byagera hafi kuri Miliyoni 600 Frw.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga yashimiye abitabiriye iki gikorwa ahishura ko ari ibintu basabwe kenshi n’abafana bifuzaga kugira icyo bafasha ikipe yabo, ndetse anishimira umusaruro wabonetse.

Gen.Mubarakh Muganga yanabwiye abakunzi ba APR bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kugira icyizere cyo gukuramo ikipe ya Pyramids bazahura mu ijonjora rya mbere ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, yashimangiye ko icyo baburaga ngo bakuremo iyi kipe bakimenye.

Igikorwa cy’Ijoro ry’Intare cyabimburiye icyumweru cy’Inkera y’Imihigo kizatangira ku cyumweru, aho ikipe ya APR FC izakina na Power Dynamos yo muri Zambia, Ku wa Kabiri w’icyumqeru gitaha APR izongera ikine na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kane ikine na Police FC, ubundi ku Cyumweru tariki 24 Kanama APR izasoze ikina na AZAM yo muri Tanzania muri Sitade Amahoro.

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga yari muri iki Gikorwa
N’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame
Na Chairman wa APR yari ahari
Mulefu wa APR BBC yitanze miliyoni 50 Frw
Regis wahoze ari PS muri MINISPORTS na we yitabiriye uyu mugoroba

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − sixteen =

Previous Post

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Next Post

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.