Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

radiotv10by radiotv10
16/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kwandika amateka, ahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin mu biganiro byari bitegerejwe na benshi, aho impande zombi zavuze ko ibiganiro byabo byagenze neza.

Aba Bakuru b’Ibihugu bitajya imbizi, bahuriye muri Alaska mu ijoro ryacyeye, aho Perezida Trump yakiriwe na mugenzi we Putin.

Ubwo berecyezaga ahabereye ibiganiro, Trump yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Limousine itwara Perezida wa US izwi nka ‘Beast’ yaturutse muri America, ndetse ajyana na mugenzi we Putin, aho abasesenguzi bavuga ko Trump atari kugenda mu modoka yo mu Burusiya ku bw’umutekano we.

Aba Bakuru b’Ibihugu byombi bamaze iminota icumi bari kumwe mu modoka, mu gihe bivugwa ko imodoka yagombaga gutwara Putin yari imutegereje ikaza kugendera aho.

Nyuma y’ibiganiro, Putin yatangije ikiganiro bagiranye n’itangazamakuru atasubijemo ibibazo byinshi by’abanyamakuru bamubazaga ku by’intambara yo muri Ukraine.

Putin yavuze ko iyi nama yamuhuje na mugenzi we Trump, idakwiye gufatwa nk’iy’amateka, ahubwo ko “yari ngombwa” nyuma y’imyaka y’ingorane zatumye badahura.

Yavuze ko ibyo bagezeho kuri iyi nshuro bishobora kuba intambwe nziza iganisha ku nzira yageza ku amahoro muri Ukraine.

Trump ubwo yafataga ijambo, yavuze ko iyi nama, yabaye “Iy’ingirakamaro mu buryo budasanzwe.”

Gusa yatangaje ko hakiri imbogamizi imwe ikomeye cyane yo kugera ku mahoro, ariko ntiyagira byinshi ayitangazaho. Yavuze ko nta mugambi runaka bigeze bumvikanaho, icyakora ko ari bugufi bakagira icyo bageraho.

Trump yizeje ko agiye kugirana ibiganiro n’abo mu Muryango wa NATO ndetse n’Abanyaburayi, kuri gahunda igamije kurangiza intambara imaze igihe muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya.

Aba Bakuru b’Ibihugu by’ibihangange, kandi basoje ikiganiro, bavuga ko vuba bazahurira i Moscow, ahategerejwe ibiganiro bizabahuza bombi na mugenzi wabo wa Ukraine.

Mbere yo guhura, Perezida Trump yari yagaragaje ko afite impungenge ko ibiganiro agiye kugirana na Putin bishobora kutagira icyo bigeraho.

Abanyaburayi batari bishimiye iby’uku guhura, bavugaga ko Trump atagomba kugira icyo yumvikanaho na Putin mu gihe ibiganiro byabo bitarimo mugenzi wabo Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, kuko byaba ari nk’ubugambanyi.

Ubwo Putin yakiraga Trump
Bagiye mu modoka imwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − two =

Previous Post

Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze

Next Post

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy'ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.