Abaturage bakoresha idamu y’amazi ya Cyunuzi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bararira ayo kwarika nyuma yuko yangiritse, none iri kugira ingaruka ku buhinzi bwabo n’uburobyi bw’amafi, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko hari gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Abakoresha iyi damu bavuga ko inzugi zo mu mazi zayo zifunze ku buryo amazi aza akaba menshi agahita ajyenda akangiza ibikorwa byabo.
Nsengiyumva Fulgence yagize ati “Ubundi twororeramo amafi, iyo amazi aje (mu bihe by’imvura) aba menshi ifi zikigendera kubera ko ntabwo bayafunga. Zinyura mu buhumekero bwayo zigahita zigenda.”
Akomeza agira ato “Icyo dusaba rero ni ukudufasha kudukorera uru rugomero inzugi zisubiremo tujye tuba gufungura amazi tunayafunge nk’uko byagendaga.”
Bizimungu Faustin na we ati “Abahinzi b’umuceri turayabona macye ariko nko mu bihe by’imvura iruzura akaba menshi ku buryo ashobora kwangiriza Umuceri.”
Nyuma yuko iki kibazo kigaragarijwe muri gahunda zo kwakira ibibazo, hari itsinda ry’abayobozi b’Akarere ndetse n’aba RAB bari kugiragikurikirana kugira ngo gikemurwe mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ,Rangira Bruno ati “Hari Abatekinisiye ba RAB baje bafatanya n’ab’Akarere ubu bari kuri terrain kandi bareba kandi bari bufate umwanzuro uduha igisubizo cy’ikibazo kuko ni ibice bibiri twarebaga se ni gute abantu bajya munsi y’amazi munsi Metero 7 bisaba n’ibikoresho kugira ngo ujye munsi y’amazi cyangwa ni gute twavida [gukuramo amazi] igice kimwe kugira ngo ibyo bikorwe.”
Uyu muyobozi yizeje aba baturage bakoresha iyi damu, ko ibiri gukorwa kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo, bizihuta kugira ngo bakomeze bakore ibikorwa byabo nta mbogamizi.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10