Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha, bagabye ibitero bakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (Drones) mu duce tumwe two mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, wavuze ko ari bwo uruhande bahangaye rwagabye ibi bitero.
Muri iri tangazo, Kanyuka yagize ati “Abarwanyi bishyize hamwe b’Ubutegetsi bwa Kinshasa bagabye igitero cy’ubwicanyi mu bice bituwemo n’abaturage cyane bya Nzimbira, Kanyola no mu bice bihakikije kuva mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 bakoresheje intwaro ziremereye na drone kamikazes.”
Ni ibitero byagabwe ku munsi wabanjirije uwagombaga gusinyirwaho amasezerano hagati ya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23 mu biganiro bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.
Isinywa ry’aya masezerano ryari riteganyijwe none tariki 18 Kanama, ntiryabashije kugerwaho, kuko ibiganiro byo ku nshuro ya gatandatu bitabaye bitewe no kuba hatarabayeho kubahiriza ibikubiye mu mahama izi mpande zashyizeho umukono tariki 19 Nyakanga 2025.
Nyuma y’isinywa ry’aya mahame, byari bitegantijwe ko hazaba ibindi biganiro byari bigamije kugera ku masezerano yari gushyirwaho umukono kuri uyu wa 17 Kanama 2025, ariko ibyo biganiro bikaba bitarabaye, aho Ihuriro AFC/M23 ritahwemye gushinja ubutegetsi bwa Congo kongerera ubukana imirwano, kuko ababurwanirira bakomeje kugaba ibitero, ari na ko bwohereza abasirikare benshi n’intwaro nyinshi.
Iri Huriro kandi riherutse gutangaza ko uruhande bahanganye rukomeje gukoresha abarwanyi baturutse hanze muri iyi mirwano, aho ruri no gukoresha Imbonerakure zo mu Burundi, ndetse rukaba rwarazanaye abandi bacancuro.
RADIOTV10