Monday, August 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in MU RWANDA
0
Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Imwe mu nka zari zibwe zigasangwa mu rugo rw'umuturage

Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hasanzwe inka ebyiri zari zaribwe abantu babiri, zatahuwe nyuma yo kumva muri uru rugo habirira inka kandi abaturanyi bazi ko badafite ubushobozi bwo kuzigura.

Izi nka zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Callixte n’umugore babana witwa Esperance, ruherereye mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Kamanyenga muri uyu Murenge wa Nkanka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Rebero, avuga ko imwe muri izi nka ari iy’uwitwa Uzayisaba Consolée, wari warayibuze muri Mutarama uyu mwaka, mu gihe indi ari iy’uwitwa Hagenimana Joseph, we wayibuze muri Gicurasi uyu mwaka.

Ubwo aba baturage baburaga inka zabo, biyambazaga inzego n’abaturage bagenzi babo, ngo babafashe gushakisha, ariko bakazibura.

Nubwo habonetse izi nka ebyiri ariko, mu bihe bitandukanye, muri aka gace ngo hakomeje kubura inka, ari na byo byatumye inzego n’abaturage bakomeza gushakisha, ari na ko hakorwa iperereza.

Umuturage wahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko haje gukekwa urugo rw’uyu witwa Callixte na Esperance, kuko abaturanyi bumvaga habirira inka, ndetse banajya kuzahirira, kandi batazi igihe baba baraguriye ayo matungo ngo kuko nta bushobozi babaziho bwatuma bagura inka.

Uyu wibwe inka ku nshuro ya kabiri yasabye ubuyobozi ko bwamufasha akajya kureba muri uru rugo niba atari ho inka ye yaba iri.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ubuyobozi bw’Umudugudu buramuherekeza, bahageze basanga ibimenyetso atanga birahura neza n’iby’iyo nka.”

Uyu mugabo wo muri urwo rugo, yavuze ko atazi uburyo iyo nka yahageze kuko ari umwinjira, avuga ko byabazwa umugore we Espérance basanzwe banafitanye amakimbirane.

Joseph akimara kubona itungo rye, yamenyesheje Consolée wabuze irye muri Mutarama, amubwira ko aha yayikuye yahabonye indi nka ndetse ko yasanze inahaka, ahita yiyambaza ubuyobozi bw’Akagari.

Uwatanze amakuru akomeza agira ati “Na we yatanze ibimenyetso byayo byose, ajyana n’ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari kuyireba, bahageze basanga ni iye.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, hahita hatabwa muri yombi uyu mugore wo muri uru rugo ndetse n’undi mugabo witwa Anselme, bakekwaho gufatanya mu bujura bw’aya matungo.

Eseperance ukekwaho ubu bujura, yavuze ko uyu mugabo bakoranaga muri ibi bikorwa, yamuzaniraga Inka yabaga yibye akazorora, bagategereza ko zibyara bakagurisha imbyeyi cyangwa zaba ari ibimasa bakabigurisha bimaze gukura.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais wavuze ko aba bantu babiri batawe muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo aya makuru amenyekane neza, cyane cyane ko umugabo avuga ko uko zahageze atabizi, byabazwa umugore, umugore ntashake gutanga amakuru yuzuye ngo ukuri kumenyekane, hategerejwe icyo azabwira ubushinjacyaha.”

Ivomo: Rebero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 12 =

Previous Post

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Related Posts

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

by radiotv10
18/08/2025
0

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI yakiriye ku mugaragaro abasirikare b’u...

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

by radiotv10
18/08/2025
0

Perezida w’Umuryango ‘Mother’s Union’ ushamikiye ku Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yibukije abagore bumvise ko kuzanirwa uburinganire ari ukwigaranzura abagabo, atari...

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

by radiotv10
18/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025-2026 uzatangira tariki 08 z’ukwezi gutaha, inashyira hanze itariki yo kuzatangarizaho amanota y’ibizamini...

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

by radiotv10
18/08/2025
0

Abaturage bakoresha idamu y’amazi ya Cyunuzi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bararira ayo kwarika nyuma yuko yangiritse,...

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

by radiotv10
16/08/2025
0

Language is more than just a tool for communication. It is an essential part of identity, culture, and belonging. In...

IZIHERUKA

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora
MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

by radiotv10
18/08/2025
0

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

18/08/2025
Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

18/08/2025
Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

18/08/2025
Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

18/08/2025
Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

18/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.