Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Sano Olivier uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamaze no kwinjira mu kubwiriza ijambo ry’Imana, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bitegura kurushingana, nyuma y’imyaka itandatu asezeranye mu Murenge n’uwari umukunzi we ariko ntibabane bakaza no gutandukana.

Muri Kanama 2019, inkuru ya Sano Olivier na Uwera Carine uzwi nka Cadette, iri mu zagarutsweho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho urukundo rw’aba bombi bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko, rwajemo kirogoya.

Ni mu gihe hari hategerejwe ubukwe bwabo mu mpera z’uwo mwaka mu kwezi k’Ukuboza 2019, ariko ntibwatashye kuko baje gutandukana, aho umukobwa yashinjaga umusore kumuhemukira akamubabariza umutima.

Amakuru agezweho ubu, ni uko Sano Olivier yamaze gusezerana n’umukunzi we mushya Irene ndetse hakaba hagiye hanze inyandiko igaragaza igihe bazasezeranira mu itorero.

Mu mashusho, uyu muhanzi Sano yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza yasezeranye n’umukunzi we Irene, ndetse bamwe mu nshuti ze bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe kuri iyi ntambwe nziza yateye.

Hanagiye hanze kandi inyandiko y’ubutumire bw’ubukwe bwe bw’uyu muhanzi, igaragaza ko buzaba tariki 21 Kanama 2025, aho bazasezeranira mu rusengero rwa City Reach Church ruri Kimironko mu Mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko nyiri ubwite basabye inshuti zabo kudashyira hanze iyi nyandiko.

Muri Kanama 2019, ubwo inkuru ya Sano yagarukwagaho cyane, hagiye hanze amajwi ya Cadette wari umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavugagamo ko uyu bari basezeranye yamuhemukiye kandi yari yaramuhaye byose n’imitungo myinshi, akanamukoresha amakosa amujyana gusezerana mu Murenge.

Uyu muhanzi we yahakanaga ibyo yashinjwaga na Cadette, aho yavugaga ko “ibyo yavuze byose ni ibinyoma.”

Sano Olivier ugiye kurushinana na Irene, yaninjiye mu kubwiriza ijambo ry’Imana, akaba kandi asanzwe ari umushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda.

Sano Olivier aherutse gusezerana n’umukunzi we bagiye kurushingana

Muri 2019 yari yasezeranye na Cadette ariko ntibyabahira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Next Post

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n'uwari umutoza wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.