Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Zelenskyy wa Ukraine yakuyeho urujijo ku bakekaga ko adashaka kuzahura na Putin

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Zelenskyy wa Ukraine yakuyeho urujijo ku bakekaga ko adashaka kuzahura na Putin
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, na Vladimir Putin wu Burusiya, bigamije guhagarika intambara imaze igihe.

Zelenskyy yagaragaje ubu bushake kuri uyu wa Mbere ubwo yakirwaga na Perezida Trump, aho uyu Mukuru w’Igihugu cya Ukraine yari aherekejwe n’abayobozi banyuranye bo mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Perezida Trump wakiriye aba bayobozi nyuma y’iminsi micye ahuye na mugenzi we Putin w’u Burusiya i Alaska, bakemeranya ko bazongera bagahura vuba, yavuze ko yizeye ko Perezida wa Ukraine azitabira ibiganiro bizabahuza na Putin.

Yagize ati “Ndakeka buri kimwe kiri kugenda neza kugeza ubu, tuzagira inama y’Abakuru b’Ibihugu batatu, kandi ndizera ko hazaboneka amahirwe yo kurangiza intambara igihe tuzaba twabikoze.”

Perezida Zelenskyy, noneho wari waje yacishije macye bitandukanye n’uko byagenze ubwo yaherukaga kwakirwa na Trump muri Gashyantare uyu mwaka, kuri iyi nshuryo yumvikanye inshuro nyinshi amushimira, uburyo Igihugu cye cyababaye hafi, icyakora avuga ko na n’ubu Abanya-Ukraine bacyugarijwe.

Yagize ati “Umunsi ku munsi turi kuba mu buzima bw’ibitero. Murabizi ko n’uyu munsi hari ibitero byinshi byakomerekeje abantu benshi. Hari n’umwana wahasize ubuzima, umwana muto ufite umwaka umwe n’igice.”

Yakomeje agira ati “Rero turifuza guhagarika iyi ntambara, guhagarika u Burusiya. Kandi turifuza korohereza abafatanyabikorwa bacu b’Abanyamerika n’Abanyaburayi, ku buryo tuzakora uruhare rwacu.”

Perezida wa Ukraine yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzitabira ibiganiro bizamuhuriza hamwe na Putin na Trump bigamije guhagarika iyi ntambara.

Mu biganiro Trump aherutse kugirana na Putin mu cyumweru gishize, ubwo bari bahumuje ikiganiro bagiranaga n’itangazamakuru, Perezida w’u Burusiya, yizeje Trump ko na we bazahurira i Mascow mu gihe cya vuba.

Abayobozi b’Abanyaburayi bari baherekeje Zelenskyy, bose bagaragaje ko bifuza ko iyi ntambara ihagarara, kuko ingaruka imaze gusiga zitagira ingano, bityo ko igihe kigeze ngo ihagararare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 5 =

Previous Post

Eng.–Three people lost their lives during unusual rainfall in Rwanda, accompanied by thunder

Next Post

Hasobanuwe iby’urupfu rw’umusore wishwe nyuma yo gukiza abarwaniraga mu kabari n’ibyagezweho mu iperereza

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo

Hasobanuwe iby’urupfu rw’umusore wishwe nyuma yo gukiza abarwaniraga mu kabari n’ibyagezweho mu iperereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.