Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, na Vladimir Putin wu Burusiya, bigamije guhagarika intambara imaze igihe.
Zelenskyy yagaragaje ubu bushake kuri uyu wa Mbere ubwo yakirwaga na Perezida Trump, aho uyu Mukuru w’Igihugu cya Ukraine yari aherekejwe n’abayobozi banyuranye bo mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Perezida Trump wakiriye aba bayobozi nyuma y’iminsi micye ahuye na mugenzi we Putin w’u Burusiya i Alaska, bakemeranya ko bazongera bagahura vuba, yavuze ko yizeye ko Perezida wa Ukraine azitabira ibiganiro bizabahuza na Putin.
Yagize ati “Ndakeka buri kimwe kiri kugenda neza kugeza ubu, tuzagira inama y’Abakuru b’Ibihugu batatu, kandi ndizera ko hazaboneka amahirwe yo kurangiza intambara igihe tuzaba twabikoze.”
Perezida Zelenskyy, noneho wari waje yacishije macye bitandukanye n’uko byagenze ubwo yaherukaga kwakirwa na Trump muri Gashyantare uyu mwaka, kuri iyi nshuryo yumvikanye inshuro nyinshi amushimira, uburyo Igihugu cye cyababaye hafi, icyakora avuga ko na n’ubu Abanya-Ukraine bacyugarijwe.
Yagize ati “Umunsi ku munsi turi kuba mu buzima bw’ibitero. Murabizi ko n’uyu munsi hari ibitero byinshi byakomerekeje abantu benshi. Hari n’umwana wahasize ubuzima, umwana muto ufite umwaka umwe n’igice.”
Yakomeje agira ati “Rero turifuza guhagarika iyi ntambara, guhagarika u Burusiya. Kandi turifuza korohereza abafatanyabikorwa bacu b’Abanyamerika n’Abanyaburayi, ku buryo tuzakora uruhare rwacu.”
Perezida wa Ukraine yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzitabira ibiganiro bizamuhuriza hamwe na Putin na Trump bigamije guhagarika iyi ntambara.
Mu biganiro Trump aherutse kugirana na Putin mu cyumweru gishize, ubwo bari bahumuje ikiganiro bagiranaga n’itangazamakuru, Perezida w’u Burusiya, yizeje Trump ko na we bazahurira i Mascow mu gihe cya vuba.
Abayobozi b’Abanyaburayi bari baherekeje Zelenskyy, bose bagaragaje ko bifuza ko iyi ntambara ihagarara, kuko ingaruka imaze gusiga zitagira ingano, bityo ko igihe kigeze ngo ihagararare.
RADIOTV10