Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika

radiotv10by radiotv10
24/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika
Share on FacebookShare on Twitter

Imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ribaye ku nshuro yaryo ya 14 riri kubera mu Karere ka Rwamagana, ryagarukanye impinduka, zirimo kongera iminsi rizamara kuko yikubye kabiri nyuma yuko bisabwe n’abarikamo ibikorwa byabo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorere mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yagaragaje impinduka zabaye mu Imurikagurisha ry’uyu mwaka, aho iminsi yiyongereye ndetse rikaba ririmo amahirwe menshi ku bamurika ndetse n’abaryitabira.

Yagize ati “Iri murikagurisha rizamara iminsi 23. Ni umwihariko kuko ryamaraga iminsi 14 cyangwa 12 ariko ku cyifuzo cy’abaza kumurika, mu cyifuzo cy’abikorera bifuje ko iminsi yakwiyongera kuko harimo kumurika no kugurisha kugira ngo ibyo bazanye kumurika babashe kugurisha.

Ikindi ni uko iyi Ntara yacu murabizi ko irimo ubuhinzi n’Ubworozi, harimo ibikorwa byinshi bizafasha aborozi n’abahinzi haba mu ikoranabuhanga mu buhinzi no mu biryo by’amatungo.”

Bamwe mu bamurika ibikorwa byabo barishimira ko bahawe iminsi ihagije ku buryo bizabafasha gukura inyungu ifatika muri iri murikagurisha ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kumenyekana.

Ndayambaje Janvier ati “Icyo dushimira Urugaga rw’Abikorera ni uko nyuma yo kumva ubusabe bwacu kuko dukeneye kwereka abaturage bo mu Ntara yacu, barigize ibyumweru bitatu, kandi turashima ko dukomeje gucuruza.”

Rugira Aime Jerome yaje kumurika ibikorwa by’ubukerarugendo, na we yagize ati “Ni iterambere kuri twe ryo kugaragaza ibyo dukora mu Ntara yacu kandi twizeye ko tuzagira aho tuva n’aho tugera.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha, yasabye abaturage gukomeza guteza imbere ibikorerwa imbere mu Gihugu bashyigikira gahunda ya ‘made in Rwanda’.

Ati “Harimo ibyiza byinshi tugenda tugeraho, dufitemo n’umwihariko mu bihinzi, ubworozi, bakabyongerera agaciro, harimo ingana ziciriritse n’ininini zikora iby’iwacu yaba imyenda, yaba kongerera agaciro ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, yaba inganda zikora ibiryo by’amatungo, amavuta yo mu bwoko butandukanye ariko kandi n’ubukorikori cyane cyane mu bikorwa by’urubyiruko.”

Iri murikabikorwa ry’Intara y’Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Rwamagana, ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo 260, rikaba rizasozwa tariki 09 Nzeri 2025.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha
Habayeho gusura bimwe mu bikorwa biri kumurikirwamo
Guverineri Pudence Rubingisa yasabye abaryitabiriye kuribyaza umusaruro

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 16 =

Previous Post

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Next Post

Post-grad panic: What happens after university?

Related Posts

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko...

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo...

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

by radiotv10
25/11/2025
0

A group of former soldiers from the Israel Defense Forces (IDF), including those who were injured in combat, have arrived...

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

by radiotv10
25/11/2025
0

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Paysannat LE, ryigamo impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko...

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

by radiotv10
25/11/2025
0

Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Post-grad panic: What happens after university?

Post-grad panic: What happens after university?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.