Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buravuga ko abarwanyi b’uruhande bahanganye barimo abacancuro b’abanyamahanga, bagabye ibitero ku baturage no ku birindiro by’abarwanyi b’iri huriro.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ari na bwo hagabwe ibi bitero.
Lawrence Kanyuma yavuze ko AFC imenyesha abarimo imiryango Mpuzamahanga ko abarwanyi barwanirira uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rukomeje kurenga ku ku mwanzuro wo guhagarika imirwano.
Yakomeje agira ati “Kuva saa sita kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, abo barwanyi bagizwe byumwihariko n’abacancuro b’abanyamahanga, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Kadasomwa no mu bice bihakikije ndetse no ku birindiro byacu.”
Yakomeje avuga ko ibi bitero byatumye hari abaturage benshi bahatakariza ubuzima ndetse benshi bakava mu byabo bahunga ibitero by’indege zitagira abapilote by’uru ruhande bahanganye.
Kanyuka kandi avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 rizakomeza kurwana ku baturage b’abasivile ribarinda ndetse rinaburizamo ibi bitero kandi rikajya guhangana n’ababigaba aho babitangiriza.
Kanyuka kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukoresha abacancuro nyamara bizwi ko hari abigeze gukora amarorerwa muri iki Gihugu bigeze gufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 bakabareka bagataha.
Ati “Bitandukanye n’ibyabereye i Goma, aho abacancuro babarirwa mu magana bemerewe gusubira iwabo nyuma yo kutwicira abaturage, bityo rero ibikorwa byabo by’ubukozi bw’ibibi ntibizatuma umutekano ugaruka.”
Abarwanyi b’abacancuro bakomoka muri Romania bakabakaba 300 bafashwe na M23 mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo uyu mutwe wafataga umujyi wa Goma, nyuma y’imirwano ikarishye yahuje abarwanyi bawo n’uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa yanisunze abacancuro.
RADIOTV10