Friday, October 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Masisi yongeye gukara

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Masisi yongeye gukara
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice bimwe byo muri Sheferi ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano ihanganishije AFC/M23 na Wazalendo yumvikanyemo imbunda zimereye.

Iyi mirwano yaramukiye mu duce twa Biholo na Muhemba muri Sheferi ya Osso Banyungu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 nk’uko tubikesha inyamakuru ACTUALITE.CD.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi mirwano yatangijwe n’abarwanyi ba AFC/M23 bari baturutse mu bice bya Nyabiondo na Kasopo bagabye ibitero ku barwanyi ba Wazalendo bakunze kuvugwaho ibikorwa by’amahano bakorera abaturage.

Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, avuga ko iyi mirwano yari igikomeje hagati y’impande zombi, aho Ihuriro AFC/M23 ryakunze kuvuga kenshi ko ritazihanganira amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye, ahubwo ko rizajya rijya guhangana na rwo aho ruri.

Ubwo iyi mirwano yatangiraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, muri ibi bice yabereyemo humvikanye urusaku rw’imbunda zirimo inini ndetse n’into, aho impande zombi zari zikomeje gukozanyaho.

Amakuru avuga ko Ihuriro AFC/M23 rishaka kugira ibirindiro i Masisi ahakomeje kuyoborwa n’umutwe wa Wazalendo wakunze gutungwa agatoki gukora ibikorwa bidahwitse ubikorera abaturage, ari na ko ugaba ibitero ku barwanyi ba AFC/M23.

Iyi mirwano yadutse mu gihe kuri iki Cyumweru uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwari rwagabye ibitero mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Epfo byumwihariko mu gace ka Kadasomwa.

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje iby’ibi bitero byagabwe kuri iki Cyumweru, ryavuze ko byari birimo abacancuro bongeye kwiyambazwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ryongera kwibutsa ko ritazihanganira ibi bikorwa by’ubushotoranyi, ahubwo ko rizajya guhangana n’abakomeje kubuzamura, rikabasanga aho bari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − five =

Previous Post

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

Next Post

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Related Posts

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
10/10/2025
0

Mu gace ka Kibati muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruhuru, haramutse imirwano...

BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe

BREAKING: Trump birangiye abuze Igihembo yifuzaga ku Isi gihabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Igihugu kimwe

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta muri Venezuela, Maria Corina Machado, ni we watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho kuba Perezida...

Uko utubari twatumye hahindurwa umuvinyo ukoreshwa mu misa za Kiliziya Gatulika

Uko utubari twatumye hahindurwa umuvinyo ukoreshwa mu misa za Kiliziya Gatulika

by radiotv10
10/10/2025
0

Kiliziya Gatulika muri Kenya yafashe icyemezo cyo guhindura divayi yakoreshwaga mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya kuri Alitari, nyuma yuko iyakoreshwaga yari...

Ibivugwa nyuma y’intambwe ikomeye mu guhagarika intambara ya Israel na Hamas

Ibivugwa nyuma y’intambwe ikomeye mu guhagarika intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
10/10/2025
0

Nyuma yuko impande zombi hagati ya Israel na Hamas zemeranyijwe guhagarika intambara imaze imyaka ibiri, izi mpande zanagaragaje ko zishimiye...

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

by radiotv10
08/10/2025
0

Imbabazi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse gusaba uwa Qatar, byamenyekanye ko yabitegetswe na Perezida Donald Trump wa America...

IZIHERUKA

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?
IMYIDAGADURO

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

10/10/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

10/10/2025
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

10/10/2025
Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

10/10/2025
Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

10/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.