Mu bice bimwe byo muri Sheferi ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano ihanganishije AFC/M23 na Wazalendo yumvikanyemo imbunda zimereye.
Iyi mirwano yaramukiye mu duce twa Biholo na Muhemba muri Sheferi ya Osso Banyungu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 nk’uko tubikesha inyamakuru ACTUALITE.CD.
Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi mirwano yatangijwe n’abarwanyi ba AFC/M23 bari baturutse mu bice bya Nyabiondo na Kasopo bagabye ibitero ku barwanyi ba Wazalendo bakunze kuvugwaho ibikorwa by’amahano bakorera abaturage.
Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, avuga ko iyi mirwano yari igikomeje hagati y’impande zombi, aho Ihuriro AFC/M23 ryakunze kuvuga kenshi ko ritazihanganira amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye, ahubwo ko rizajya rijya guhangana na rwo aho ruri.
Ubwo iyi mirwano yatangiraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, muri ibi bice yabereyemo humvikanye urusaku rw’imbunda zirimo inini ndetse n’into, aho impande zombi zari zikomeje gukozanyaho.
Amakuru avuga ko Ihuriro AFC/M23 rishaka kugira ibirindiro i Masisi ahakomeje kuyoborwa n’umutwe wa Wazalendo wakunze gutungwa agatoki gukora ibikorwa bidahwitse ubikorera abaturage, ari na ko ugaba ibitero ku barwanyi ba AFC/M23.
Iyi mirwano yadutse mu gihe kuri iki Cyumweru uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwari rwagabye ibitero mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Epfo byumwihariko mu gace ka Kadasomwa.
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje iby’ibi bitero byagabwe kuri iki Cyumweru, ryavuze ko byari birimo abacancuro bongeye kwiyambazwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ryongera kwibutsa ko ritazihanganira ibi bikorwa by’ubushotoranyi, ahubwo ko rizajya guhangana n’abakomeje kubuzamura, rikabasanga aho bari.
RADIOTV10