Friday, October 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in MU RWANDA
0
Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yahakanye amakuru yavugaga ko ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze igahitana uwari ubutwaye, bishoboka ko bwarimo undi muntu, ivuga ko atari byo.

Ni nyuma yuko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 ihitanye umusore witwa Ufitinema Marcel w’imyaka 24.

Nyuma y’iyi mpanuka yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Remera, bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavugaga ko nyakwigendera ashobora kuba yari kumwe n’undi muntu ubwo iyi mpanuka yabaga.

Umuturage witwa Habumugisha Jean Nepo avuga ko amakuru y’undi muntu wari kumwe na nyakwigendera, na we yayumvanye abandi baturage.

Yagize ati “Twumvise bavuga ko Marcel yari kumwe n’umugenzi, ariko birangira umwe ari we urokotse. Kuri ubu twese turi mu gahinda gusa uwo yari atwaye na we twamubuze kandi ntitumuzi, uwarohamye na we twamubuze turamutegereje ngo turebe ko yazamuka ashyingurwe mu cyubahiro.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “Hari amakuru yuko yari kumwe n’umugenzi, ariko ntabwo ari byo.”

IP Ignace Ngirabakunzi uvuga ko nyakwigendera atari yambaye umwambaro w’ubwirinzi, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryahise ritangira ibikorwa byo gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko ko kugeza mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, wari utaraboneka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage bakoresha inzira y’amazi, kujya bibuka kwambara umwambaro w’ubwirinzi kandi bakirinda gutwara ubwato basinze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Next Post

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Related Posts

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

by radiotv10
10/10/2025
0

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo gisubitse cy’umwaka umwe. Ni...

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

by radiotv10
10/10/2025
0

Inzu y’umuryango wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Cicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari baryamye, bamwe bagashya ariko...

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by radiotv10
10/10/2025
0

Umusesenguzi bya politiki, Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko imbwirwaruhame za Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi zihora ari uruvangitirane rutagira umurongo...

Rwanda receives over Rwf160 billion to support vaccine manufacturing

Rwanda receives over Rwf160 billion to support vaccine manufacturing

by radiotv10
10/10/2025
0

On October 9, President Paul Kagame held talks with the President of the European Union Commission, Ursula von der Leyern,...

IZIHERUKA

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?
IMYIDAGADURO

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

10/10/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

10/10/2025
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

10/10/2025
Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

10/10/2025
Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

10/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.