Abarimo abanyamakuru batatu baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye Bakuru muri RCS, n’Abofisiye muri RDF, bafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo, mu gihe abasirikare bo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, rwemeje ko nta mpamvu zatuma abarimo bariya banyamakuru n’Abofisiye Bakuru muri RCS bakurikiranwa bafunzwe.
Abafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ni abantu 25 barimo Abofisiye Bakuru muri RCS, ari bo CSP Sengabo Hillary usanzwe ari Umuvugizi wa RCS, na CSP Olive Mukantabana na we ukora muri uru rwego rushinzwe Igorora.
Harimo kandi abasivile 23 barimo n’abanyamakuru batatu ari bo; Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Biganiro Mucyo Antha, na Ishimwe Ricard, na Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari Umuvugizi w’abafana ba APR FC ndetse bagenzi be b’abafana b’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Bamwe mu baregwa muri uru rubanza rukurikiranywemo abantu 28, bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.
Naho kuri CSP Sengabo Hillary, CSP Olive Mukantabana na bo bashinjwa kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha inyandiko mpimbano, na bo baregwa kuba baragendeye ku matike yabaga yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo.
Ubwo hasomwaga icyemezo cy’Urukiko, Umucamanza yavuze ko Urukiko rwasanze kuri aba barimo Abofisiye Bakuru muri RCS n’abasivile, nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunzwe kuko batari bazi ko ariya matike bagenderagaho yabaga yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo.
Abasirikare batatu bo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo
Muri uru rubanza kandi, haregwamo abasirikare batatu, ari bo Captain Mutoni Peninah wakoraga muri J1 aho yari afite inshingano zo gushakira abasirikare ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’akazi n’amatike y’indege.
Cap Mutoni Peninah ushinjwa guha inyandiko udateganywa kuyihabwa, n’icyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ashinjwa kuba mu bihe bitandukanye yaragiye yakira amafaranga anyujijwe kuri Telefone ye, andi yanyujijwe kuri konte ye ya Zigama CSS mu gihe hari n’andi yakiriye mu ntoki.
Harimo kandi Captain Umurungi Peninah na Major Vincent Murigande yari ashinzwe ishami rishinzwe ingendo muri J1.
Aba Basirikare mu Ngabo z’u Rwanda baregwa ibyaha birimo ibyo bahuriyeho nko gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, bo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
RADIOTV10