Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in MU RWANDA
0
Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa mu butabera, “Le Collectif des parties civiles pour le Rwanda” (CPCR) wishimiye umwanzuro w’ubuyobozi bw’umujyi wa Orléans mu Bufaransa, wo guhagarika igikorwa cyo gushyingura Protais ZIGIRANYIRAZO muri uyu mujyi.

Bwana Serge GROUARD Mayor w’umujyi wa Orléans afata umwanzuro wo guhagarika ishyingurwa rya Protais Zigiranyirazo,ryari riteganyijwe uyu wa kane tariki ya 28 Nzeli 2025, yashingiye ku ngingo ebyiri  zigaragara mu itangazo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwasohoye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama 2025.

Izi zirimo kuba Protais ZIGIRANYIRAZO, uherutse kugwa mu  bitaro mu gihugu cya Niger ngo yarakurikiranweho ibyaha biremereye bya jenoside, bityo ko kumushyingura mu irimbi rikuru ry’umujyi, byaba ari ukwambura icyubahiro abahitanwe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no gushinyagurira imiryango y’abayirokotse.

Mayor yavuze kandi ko kuba byari biteganyijwe ko abantu bagera kuri  400 bo ku ruhande rwa nyakwigendera bagombaga kwitabira uyu muhango nabyo biteye impungenge z’umutekano,kuko ngo   hashoboraga guhindurwa ikoraniro ry’abapfobya cyangwa abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bikaba byakurura ubushyamirane hagati yabo n’abamagana ibikorwa  by’ihakana  n’ipfobya rya jenoside yakorewe  abatutsi mu Rwanda baba mu bufaransa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa mu butabera, (CPCR), waherukaga gutanga impuruza wamagana igikorwa cyo gushyingurwa Protais ZIGIRANYIRAZO muri uyu mujyi.

Madame Dafrose Gauthier umwe mu bayobora  uyu muryango yabwiye Radio/TV10 ko ”ikintu twavuga ni ugushimira  Meya wa  Orlean kuko ni igikorwa cy’ubutwari yakoze  nabonye  na Musenyeri wari gusoma misa nawe yabihagaritse.Ni ubutwali kandi ntibikunze kubaho”

Ubusanzwe amategeko yo mu bufaransa ateganya ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu rukiko rushinzwe ibirego by’imiyoborere “le Tribunal administrative.”

Radio/TV 10 ntiyabashije kuvugana n’abo ku ruhande rw’umuryango wa Protais ZIGIRANYIRAZO ngo hamenyekane uko bakirye uyu mwanzuro cyangwa niba bateganya kujuririra iki cyemezo cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Orleans.

Uyu mugabo uvukana  na Agatha KANZIGA umugore w’uwahoze ayobora  u Rwanda, Juvenal HABYARIMANA, yabaye  Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mbere y’umwaka wa 1994 kandi yakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha.

Muri 2008 Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20 n’uru rukiko ajuririra iki cyemezo,muri 2009 Urugereko rw’Ubujurire rumugira umwere.

ZIGIRANYIRAZO Kimwe n’abandi banyarwanda barindwi babuze ibihugu bibakira, barimo abagizwe  abere n’abari gusoza ibihano bakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda, yajyanwe muri Niger ari naho yaguye kuwa 3 Kanama uyu mwaka wa 2025.

Jules NTAHOBATUYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 3 =

Previous Post

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Next Post

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.