Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in AMAHANGA
0
Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Baltasar Ebang Engonga wo muri Guinée Equatorial akaba na Mwishywa wa Perezida w’iki Gihugu, wagarutsweho cyane ubwo hasakaraga amashusho bivugwa ko yafataga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye, yakatiwe gufungwa imyaka umunani ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kwigwizaho imitungo.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Intara ya Bioko, aho Baltasar Ebang Engonga n’abandi batanu bahoze ari abayobozi muri Guverinoma ya kiriya Gihugu, baregwaga mu rubanza rumwe rwo kunyereza ibihumbi n’ibihumbi by’amadolari mu mari ya Leta.

Baltasar Engonga yagarutsweho cyane umwaka ushize ubwo hasakaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye, barimo abagore b’abayobozi bakomeye muri kiriya Gihugu, aho byavugwaga ko yaryamanye n’abagore barenga 400.

Urukiko rw’Intara ya Bioko, rwahamije uyu Baltasar Ebang Engonga n’abandi batatu bahoze ari Abayobozi Bakuru muri Minisiteri y’Imari, ibyaha birimo gukoresha imari ya Leta mu nyungu zabo bwite, ndetse no kunyereza amafaranga menshi mu mari y’Igihugu.

Uru rukiko rwakatiye Baltasar igihano cyo gufungwa imyaka umunani, ndetse no gutanga ihazabu ibarirwa mu bihumbi Magana by’amadolari.

Uretse igihano cyo gufungwa imyaka umunani, Baltasar Ebang Engonga yanafatiwe igihano cyo gutanga ihazabu y’ibihumbi 220$.

Mu bandi bahoze ari abayobozi baregwa hamwe na Baltasar, harimo Rolando Asumu Ndong Oyé, Carmelo Julio Motogo Ndong, na Florentina Ngangá Iñandji, bo bahamijwe kuba abafatanyacyaha muri biriya byaha, bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse no gutanga ihazabu iri hagati ya Miliyoni 16 na 31 z’ama CFA.

Baltazar Ebang Engonga usanzwe ari mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema, yagize imyanya mu nzego nkuru, aho yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iperereza ku mari ya Leta.

Baltasar Ebang Engonga yahoze ari Umuyobozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + eight =

Previous Post

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Next Post

Urugendo rwa Nshimiyimana wanyuze mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari Umupadiri

Related Posts

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugendo rwa Nshimiyimana wanyuze mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari Umupadiri

Urugendo rwa Nshimiyimana wanyuze mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari Umupadiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.