Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), riyoborwa na Dr Frank Habineza, ryihagarutse mu nshingano Abakomiseri Bungirije babiri, ribashinja imyitwarire mibi irimo agasuzuguro, no gutuka ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.
Mu ibaruwa yanditswe tariki 26 Kanama 2025, ubuyobozi bw’iri shyaka, butangira buvuga ko icyemezo cyo guhagarika mu nshingano aba Bakomiseri Bungirije bishingiye “ku myitwarire mibi irimo agasuzuguro, gutuka ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka, gusuzugura ibirango by’Ishyaka nka Kagoma, guteza amacakubiri mu barwanashyaka, kwanga kugirwa inama, gushyogozanya, gusarikana, kutubaha inzego z’Ishyaka no guteza umwiryane mu barwanashyaka, byakozwe na ba Komiseri bungirije.”
Abo Bakomiseri Bungirije bagaragaweho iyi myitwarire mibi, ni Pascal Rugira na Bwana Olivier Bazambanza, aho ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko ibyo byabaye kuva tariki ya 24-26 Kanama 2025, aho banditse ku rubuga rw’abayobozi rw’Ishyaka [Leadership Group].
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza wanarihagarariye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, rikomeza rigaragaza ibyemezo byafatiwe aba Bakomiseri Bungirije.
Rivuga ko Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’Ishyaka DGPR-Green Party yateranye tariki 26 Kanama 2025, yahagaritse mu nshingano Abakomiseri bungirije Pascal Rugira na Olivier Bazambanza.
Nanone kandi iyi nama ya Komite Nyobozi Nshingwabikorwa yahagaritse Pascal Rugira mu shingano zo kuba Umuyobozi wIshyaka ku rwego rw’ Akarere ka Nyamasheke.
Uretse kubahagarika mu nshingano kandi, iri shyaka ryanabahagaritse by’agateganyo aba barwanashyaka mu ishyaka, bikazemezwa burundu n’inama ya biro politiki.
RADIOTV10