• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

radiotv10by radiotv10
30/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangije umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga umwe mu mishinga izakorwa muri gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga no guteza imbere abayituriye.

Ni agace k’icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu muri uyu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Iyi Pariki y’Igihugu ikaba izagurirwa ku buso bungana na hegitari 3 740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu. Iki gikorwa cyafunguwe ni icy’ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga buzakorerwa mu nzu zo guhingwamo zizwi nka ‘Green Houses’, uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha n’uburyo bwo gutunganya umusaruro n’ibindi.

Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize umudugudu uzubakirwa abazimurwa ahazagurirwa iyi Pariki. Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Jean-Guy Afrika yavuze ko iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro hifashishijwe ubuso buto bazahingaho.

Yagize “Iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro ku mirima mito w’inyungu no guteza imbere imibereho myiza. Iki gikorwa kiragaragaza intambwe twateye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Iki kigo ni umwe mu mishinga izafasha iyi miryango yimuwe, intego yacu ni uguteza imbere imibereho, guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko n’abagore, gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo ikomeje kwaguka ndetse yerekana isano iri hagati y’ubukerarugendo mu Rwanda n’iterambere ry’abaturage, iyo ubukerarugendo buzamutse iterambere ry’abaturage na ryo ririyongera.”

Bamwe mu baturage bari basanzwe bakorera ubuhinzi muri ako gace, bavuze ko bitezemo inyungu kuko inyamaswa zivuye muri parike zitazongera kwangiza umusaruro wabo nk’uko byajyaga bigenda.

Maniriho Felicien yagize ati “Ubusanzwe ubuhinzi bwacu twahingaga ariko twari dufite ikibazo cy’inyamaswa imbogo zatwoneraga ku buryo umuntu yashoraga amafaranga menshi mu buhinzi ntayasaruremo, ariko ubu buhinzi bwa kijyambere bugiye kudufasha kuko tugiye kujya duhinga ku buso buto kandi tubone n’umusaruro uhagije.”

Coletha Nyirambonigaba na we ati “Mu mwaka ushize nahinze ibirayi ahantu hangana na are icumi, bigeze igihe cyo kwera imbogo ziraza zirabiribata ku buryo umusaruro nari niteze ntawubonye, rero ubu buhinzi nizeye ko buzamfasha guhinga neza nkihaza ndetse nkasagurira n’amasoko.”

Ubu buhinzi bwifashishije ikoranabuhanga wa buzakorerwa ku buso bunganga na metero kare 1 250 bugizwe na Green House eshatu zihinzwemo imboga nka Puwavuro, inyanya na cocombre, bikaba biteganyijwe ko ubu umusaruro uzajya uvamo uzajya winjiza Miliyoni 45 Frw buri mwaka, naho ikiguzi cyo kuhitaho cyatwaye Miliyoni 11 Frw.

Umuyobozi wa RDB yafunguye ku mugaragaro uyu mushinga
Abahinzi biteze amahirwe akomeye muri uyu mushinga

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 14 =

Previous Post

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Next Post

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw'Akagari kabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.