Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’
Share on FacebookShare on Twitter

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho abasirikare b’u Rwanda bagaragaza ubumenyi budasanzwe mu rugamba, banahabwa amabwiriza yo kurasa umwanzi ‘nta kumubabarira’.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, aherutse kugirana n’Abasirikare, Abapolisi n’Abacungagereza barenga 6 000 i Gabiro, yibukije Ingabo z’u Rwanda, ko zigomba kugira ubumenyi buhagije buzifasha guhangana n’umwanzi.

Byumwihariko, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye Abasirikare kugira ubumenyi mu kurasa, kuko uretse kuba bifasha guhashya umwanzi, binafasha Igihugu gukoresha neza amikoro macye gifite kuko n’amasasu asigaye ahenze ku buryo hari igisasasu gisigaye kigura ari hagati ya 3 000 USD na 5 000 USD.

Perezida Kagame yagize ati “Kurasa uwakuzanyeho intambara, ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu, aho ntabwo uba warwanye. Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye.”

Ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bice binyuranye, uretse kuba zivugwa imyato ku myitwarire iboneye, zinavugwaho ubuhanga budasanzwe mu guhangana n’umwanzi mu rugamba rwo kumuhashya.

Amashusho yashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ibikorwa bya gisirikare abasirikare b’u Rwanda bahuriyeho n’aba Mozambique mu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, agaragaza abasirikare ba DRF bari kurwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Muri aya mashusho, bigaragara ko abasirikare babanza guhabwa amabwiriza n’Umugaba Mukuru wabo, aho agaragaramo Lt Gen Innocent Kabandana wigeze kuyobora izi ngabo, aha ikaze abasirikare mu rugamba bari bagiye kwinjiramo.

Muri aya mashusho, Lt Gen Kabandana agira ati “Icyo tuzakora ni ikintu cyoroshye, ni ugufasha iki Gihugu kuzana ituze n’amahoro turwanyije ibyihebe biri mu gace ka Cabo Delgado.”

Brig Gen Pascal Muhizi na we wigeze kuyobora izi ngabo ziri muri Cabo Delgado, na we agaragara muri aya mashusho, aha amabwiriza abasirikare b’u Rwanda.

We abaha ubutumwa agira ati “Icyo tuzi adui (umwanzi) turamurusha ukuri, kandi turamurusha imyitozo. Nimureke rero dukore akazi kacu neza, tumukubite kandi ntimukangwe […] arashaka kuraswa nta mbabazi kuko na we nagufata arakwica…”

Muri aya mashusho, abasirikare b’u Rwanda bagaragaramo bari mu mashyamba barasa urufaya rw’amasasu, ndetse bakoresha ibimodoka by’intambara bizwi nk’ibifaru, mu gihe abandi baba bari kurasira mu mazi, ndetse abandi bakoresha indege za kajugujugu z’urugamba barasa umwanzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + fourteen =

Previous Post

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Next Post

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.