Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, nyuma yuko cyongeye gusanganwa umuntu mu mpera z’ukwezi gushize.

Iyi Minisiteri itangaza ko umuntu wa mbere wasanzwemo iki cyorezo nyuma yuko kigarutse, ari umunyeyi w’imyaka 34 wari utwite, wagaragaje ibimenyetso byacyo ubwo yajyanwaga kwa muganga, akaza kwitaba Imana nyuma y’amasaha macye.

Minisiteri y’Ubuzima muri DRC itangaza ko iki cyorezo cyongeye kugaragaza mu Ntara ya Kasai, aho hamaze kugaragara abantu 28 bagikekwaho.

Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho gusaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda kwandura iki cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi, ndetse no kwirinda kwegerana byumwihariko mu bice byagaragayemo abarwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryatangaje ko “ryihutiye gukorana imbaraga nyinshi mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi no kuyirinda abaturage.”

Mu bantu 15 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyakongera kugaruka, barimo abakozi bo kwa muganga bane, nk’uko byatangajwe na WHO.

Mu itangazo rya WHO, yavuze ko “Imibare y’abanduye ishobora kwiyongera, mu iyi ndwara rikomeje. Itsinda ry’abagiye guhangana na yo ndetse n’amatsinda yo muri Congo rizashakisha abantu bashobora kuba baranduye n’abakeneye kwitabwaho, mu rwego rwo kurinda buri wese mu buryo bwihutirwa.”

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, kandi ryatangaje ko DRC ifite ububiko bw’imiti yafasha iki Gihugu guhangana n’iki cyorezo, burimo na doze 2 000 z’inkingo zacyo.

Hagati ya 2028 na 2020, iki cyorezo cya Ebola cyahitanye abaturage benshi muri DRC, aho muri iyo myaka ibiri gusa, cyatwaye ubuzima bw’abantu 2 000.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Next Post

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Related Posts

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

by radiotv10
03/09/2025
0

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu...

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu...

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

by radiotv10
03/09/2025
0

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.