Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, nyuma yuko cyongeye gusanganwa umuntu mu mpera z’ukwezi gushize.

Iyi Minisiteri itangaza ko umuntu wa mbere wasanzwemo iki cyorezo nyuma yuko kigarutse, ari umunyeyi w’imyaka 34 wari utwite, wagaragaje ibimenyetso byacyo ubwo yajyanwaga kwa muganga, akaza kwitaba Imana nyuma y’amasaha macye.

Minisiteri y’Ubuzima muri DRC itangaza ko iki cyorezo cyongeye kugaragaza mu Ntara ya Kasai, aho hamaze kugaragara abantu 28 bagikekwaho.

Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho gusaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda kwandura iki cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi, ndetse no kwirinda kwegerana byumwihariko mu bice byagaragayemo abarwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryatangaje ko “ryihutiye gukorana imbaraga nyinshi mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi no kuyirinda abaturage.”

Mu bantu 15 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyakongera kugaruka, barimo abakozi bo kwa muganga bane, nk’uko byatangajwe na WHO.

Mu itangazo rya WHO, yavuze ko “Imibare y’abanduye ishobora kwiyongera, mu iyi ndwara rikomeje. Itsinda ry’abagiye guhangana na yo ndetse n’amatsinda yo muri Congo rizashakisha abantu bashobora kuba baranduye n’abakeneye kwitabwaho, mu rwego rwo kurinda buri wese mu buryo bwihutirwa.”

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, kandi ryatangaje ko DRC ifite ububiko bw’imiti yafasha iki Gihugu guhangana n’iki cyorezo, burimo na doze 2 000 z’inkingo zacyo.

Hagati ya 2028 na 2020, iki cyorezo cya Ebola cyahitanye abaturage benshi muri DRC, aho muri iyo myaka ibiri gusa, cyatwaye ubuzima bw’abantu 2 000.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 14 =

Previous Post

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Next Post

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.