Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika umusaruro wabo, ariko ubuyobozi bwa koperative yabo bukababwira ko na bwo bufite ikibazo cy’ingengo y’imari.
Aba baturage bavuga ko kutagira imbuga zihagije banikaho umusaruro wabo, bituma banika mu byatsi, no ku mashitingi ku buryo bituma wangirika bakagwa mu bihombo bihoraho.
Mushimankuyo Jeannette ati “Twabivuze kenshi ariko twabuze igisubizo, turaza tukabibwira Koperative bakavuga ngo budget (ingengo y’imari) ntabwo iraboneka, ariko hariya hantu twanikira haratibangamiye. Nko mu mvura urambura Shitingi umuceri ukamera kubera bwa bukonje bwo mu byatsi.”
Nyirahabineza na we yagize ati “Nk’ubu maze kugura Shitingi Eshatu ziribwa n’umuswa. Nk’ejobundi imifuka yose nari naguze yarariwe nongera ngura imifuka.”
Umuyobozi wa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi, Harerimana Evariste yavuze ko ikibazo bakizi kandi ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’Akarere bumvikanye kongera izindi mbuga muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari.
Ati “ziracyari nke kuko hari izo twagiye twubakirwa n’Akarere ka Kirehe kandi zaradufashije, ariko ubona ko zidahagije. Icyo twababwira ni uko Akarere ntabwo kadutereranye ubuvugizi twarabukoze batubwiye ko imbuga ziziyongera. Mu bihe by’imvura abahinzi tubagezaho amashitingi ariko mu buryo burambye tugomba kubona imbuga zipavomye zubatswe ku buryo bukomeye. Natwe hari abafatanyabikorwa bagana Koperative mu masezerano turimo tugirana hari abemera ko bashobora kuba badufasha kubaka yaba imbuga imwe iba uvuye mu mibare y’izo dukeneye.”
Igishanga cya Kibaya-Cyunuzi kifashishwa mu buhinzi bw’umuceri n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Kirehe.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10