Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu isantere ya Byangabo, bigateza akajagari n’impanuka za hato na hato.
Habimana Eric ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu muri iyi santere, avuga ko iki kibazo cyakemurwa no kuba bakubakirwa gare kuko ikunze kunyuramo imodoka nyinshi.
Ati “Kubanta gare irimo biratubangamiye cyane kuko usanga hari umuvundo mwinshi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, noneho cyane cyane ku munsi w’isoko iyo ryaremye biba ari ibindi bindi. Kubera umuvundo mwinshi hakunda kubera impanuka dore no mu cyumweru gishize hari uherutse kugongerwa iruhande rwa gare arapfa.”
Bavuga ko iyi santere iri gutera imbere mu buryo bwihuse, bityo ko ikwiye guhabwa gare. Undi ati “baduhaye gare byadufasha kuko hano urabona ko abantu n’ibinyabiziga baba babisikana bityo hakaba haba impanuka za hato na hato.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko iki kibazo cya gare ya Byangabo kizwi, gusa ngo baracyatekereza uko bakora inyigo inoze yo kuyubaka cyangwa bagakorana n’abikorera bo muri aka Karere.
Yagize ati “Turakibona kuko hari kugenda hatera imbere cyane ku buryo rwose iramutse ihagiye yafasha abahagenda. Ubu rero hari uburyo bubiri bwo kugikemura hari ugukorana n’abikorera bakaba bayubaka nk’uko iyo mu Mujyi ari iy’uwikorera cyangwa se byakwanga natwe nk’Akarere tukareba icyakorwa.”
Santere ya Byangabo, irimo isoko rya Byangabo, rirema kabiri mu cyumweru, ikaba ikurura abantu benshi baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze na Nyabihu n’ahandi mu Gihugu, ikaba iri no ku muhanda mugari Musanze-Rubavu.

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10