Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in MU RWANDA
0
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi bakabakubitira mu nzira mu ijoro ribanziriza umunsi w’ubukwe bwabo. Abari kumwe na bo bavuze uko byagenze.

Aba bagombaga kuba bari mu byishimo, barembeye mu Bitaro bya Bushenge nyuma yo gutangirwa mu Kagari k’Impala mu murenge wa Bushenge n’abagizi ba nabi ubwo bavaga kuzana imyenda bari kwambara mu bukwe bakabakubita bakabagira intere bigatuma ubukwe bwabo butaba.

Byabaye mu ma saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatatu ubwo Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bari kumwe n’abakobwa bari babaherekeje ubwo bavaga kuzana imyenda yo kwambara mu bukwe, aho bageze mu mudugudu wa Runyinya mu kagari k’impala bakagirirwa nabi.

Iradukunda Josiane wari kumwe n’umugeni ubwo bari basize umusore gato bagiye gusezera ku mukecuru utari bubashe gutaha ubukwe kubera uburwayi yavuze ko bageze hirya bategwa n’abasore babiri babambura ibyo bari bafite batangira kubakubita.

Ati “Bahise bankubita umutego (gido) ngwa hasi banyambura telephone, umugeni arayibima bamukubita urushyi rwiza rwiza yikubita hasi, hanyuma abwira umwe muri bo ko yamumenye yitwa Dushime uwo ahita amukubita umugeri mugeni agwa hasi. Hahise haza akandi gasore kagufi cyane kankubita urushyi kandyamisha hasi gakuramo imyenda yose nanjye kanyambura umupira nkabwira ko ntashobora kuryamana nako n’iyo kanyica gahita gahamagara undi waruri gukubita mugeni azana icyuma agiye kukintera Fiston aba arahageze aragifata nawe batangira kumukubita”.

Habumugisha Fiston wari ahageze aje kureba impamvu umugore we yatinze ngo yahise atangira kurwanya abo bagizi ba nabi bamuteranira ari batatu imbaraga zimubana nke bigera aho bamukomeretsa ku mutwe bakoresheke icupa nyuma batabarwa n’umuturage wari ufite imbwa.

Mukandayisenga Sandrine wari kumwe n’aba bageni ati “Haje kuboneka umugabo waje afite imbwa aba ari we ubakiza kuko bamubonye bagahita birukanka.”

Abo bageni bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bushenge nacyo gihita kibohereza mu bitaro bya Bushenge aho bari kuvurirwa mu gihe ubukwe bwo bwahise busubikwa.

Umujyanama w’ubuzima witwa Sinumvayabo Costasie waruri kubakurikirana yabwiye radio&tv10 ko bameze nabi kubera uko gukubitwa.

Ati “Umugabo niwe banogeje cyane ubu bagiye kumucisha mu cyuma. Umugeni nawe araryamye n’akantu tumuhaye ko kurya akariye aryamye. Umusore ararembye cyane we ntabasha no kwicara”.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo iwabo w’umugeni yahahuriye n’abari baje mu bukwe bamwe batamenye ibyabaye abandi bigaragara ko bayobewe igikurikira ho.

Mukandilima Damalici ati “Twe ni agahinda gusa ubu twumiwe, urabona ko twari tuje mu bukwe, ubu ntituzi uko biri bugende.”

Kandama Cesalie nawe ati “Nari mvuye kuri salon gusokoresha, ariko nta gahunda y’ubukwe ihari bisa n’aho byarangiye. Nonese niba wumva umusore atabasha kweguka…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yabwiye radio&Tv10 ko mu bakoze uru rugomo hari abamaze kumenyekana ariko bakaba bahise batoroka.

Ati “Kugeza ubu hari amazina ya bamwe muri bo twamaze kumenya na cyane ko umugeni yabamenye, harimo uwitwa Eric n’uwitwa Dushime. Twari no kuba twabafashe ni uko bahise biruka ubwo irondo ryari rihageze. ni agatsiko k’abantu bigize ibihazi ariko ntago bari hejuru y’amategeko tugiye kubakurikirana. Turihanganisha imiryango yari igiye gushyingira abana bikaba byagenze kuriya”.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iryo tsinda risanzwe rizwiho ibikorwa by’urugomo mu isantere ya Bushenge ariko ko iyo hagize ufatwa arekurwa bidateye kabiri bagasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubihagurukira.

Ubuyobozi bwahise bujya gukorana inama n’abaturage ahabereye uru rugomo mu rwego rwo kubahumuriza , icyakora ku ruhande rw’imiryango yari gushyingirana bavugaga ko guhagarara k’ubu bukwe uretse kuba byaciye igikuba ahubwo byanabateje ibihombo kuko bari bamaze guhaha ibyari gukoreshwa mu bukwe.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Next Post

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Related Posts

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw'icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y'ababukora, bityo ko...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

by radiotv10
12/09/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika...

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

by radiotv10
12/09/2025
0

The Government of Rwanda has unequivocally condemned the airstrike carried out by Israel in Doha, Qatar, on September 9, 2025,...

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

by radiotv10
12/09/2025
0

In recent years, the rise of social media has given Rwandans more freedom to express their thoughts, criticize public figures,...

IZIHERUKA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho
IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

12/09/2025
Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.