Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza afungurwa vuba na bwangu, ko u Rwanda rwamaze kwigobotora ubukoloni, rudashobora kugendera ku gitutu cya mpatse Ibihugu yabaye amateka.

Ni nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ifashe ibyemezo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 birimo ibireba u Rwanda, bijyanye na Ingabire Victoire Umuhoza umaze igihe afungiwe ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’Abagizi ba nabi.

Mu myanzuro yafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, harimo ireba Ibihugu nka Cyprus, Togo n’u Rwanda rwasabwe ngo gufungura byihuse uyu munyapolitiki.

Mu nyandiko iri ku rubuga rw’Inteko ya EU, ku birebana n’u Rwanda, iyi nteko yasabye ko “habaho kurekura byihuse kandi nta mananiza Victoire Ingabire, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’u Rwanda, akaba na Perezida w’Ishyaka Dalfa-Umurinzi.”

Abagize iyi Nteko bavuze ko hari ibidakwiye ngo byagiye bikorerwa abatavuga rumwe n’u Rwanda, abanyamakuru ndetse n’abo mu miryango itari iya Leta, ngo bagiye bandagazwa, abandi bagafungwa.

Iki cyemezo cyo kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, cyatowe ku bwiganze bw’amajwi 549 batoye bagishyigikiye, mu gihe babiri batoye bacyanga, n’abandi 41 bifashe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, yagize ati “Ndashaka kwibuza Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ko, niba barabyibagiwe, u Rwanda n’Igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’Abanyaburayi bwashyirwaho akadomo. Nta mwanzuro w’Ubukoloni bushya (Neocolonial) ushobora guhindura ibintu bifatika.”

Iyi Nteko Ishinga Amategeko y’ubumwe bw’u Burayi irasabira Ingabire kurekurwa, mu gihe ataranaburana mu mizi, dore ko yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu munyapolitiki Ingabire Victoire wiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, guteza imvururu, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu Bihugu by’amahanga, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyo kwigaragambya.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Emile says:
    2 months ago

    Reka reka ntarekurwe twe turatekanye nabanze aryozwe Ibyo guhingabanya umutuzo wu Rwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 3 =

Previous Post

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Next Post

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.