Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura ibyo bari bafite birimo imyenda bari kwambara mu bukwe batawe muri yombi mu gihe abari bakubiswe bamaze kuva mu bitaro ndeste bari kwitegura biteganyijwe ko bazasubukura ubukwe bwabo.
Byari byabaye mu ijiro ryo ku wa 3 w’iki cyumweru aho Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bari gushyingirwa ku wa 4 batezwe n’abagizi ba nabi bakabakubita bikomeye bakajyanwa mu bitaro ari indembe bituma ubukwe busubikwa.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha abari bakoze urwo rugomo na cyane ko hari abahise bamenywa amazina, kugeza ubu abagera kuri babiri bakaba bamaze gufatwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yagize ati “Bafashwe kandi bari mu maboko ya police station ya Shangi kugira ngo bakurikiranwe”.
Mu bafashwe harimo Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25 wari muri batatu bakubise abo bageni ndetse na Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29 bivugwa ko ari umwambari ukomeye w’uwitwa Sibomana Athanase bita Kivatiri ukuriye uwo mutwe w’abagizi ba nabi ariko we akaba atarafatwa.
Mu gihe hagishakishwa abandi barimo uwitwa Dushime wahise amenywa n’umugeni ubwo babakubitaga, Amakuru agera kuri Radio&Tv10 aravuga ko abageni basezerewe n’ibitaro bya Bushenge aho bari kwitegura gusubukura ubukwe bwabo.
Uwitwa Sinumvayabo Costasie uri mu bategura ubu bukwe yagize ati “Bameze neza ariko baracyababara baracumbagira gake, ariko umusore arifuza ko bashyingirwa akabona uko asubira ku kazi kuko uruhushya yahawe ruri kurangira”.
Amakuru aturuka mu kagari ka Impala aho uru rugomo rwabereye aravuga ko mu kanya gashize hari undi umaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko hari abamubonye ari kugurisha inkweto umusore yari kwambara mu bukwe bagatanga amakuru ku buyozi.
Gusubikwa k’ubu bukwe kwatewe n’urwo rugomo byashyize mu gihombo imiryango yari gushyingirana ngo kuko ibiribwa byari gukoreshwa mu bukwe byari byamaze gutekwa ndeste n’inshuti n’abavandimwe baturuka kure nabo bari bamaze kugera ahari bubere ibyo birori ariko bikarangira bitabaye.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10