Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangiye gukingira abakozi b’inzego z’ubuzima n’abantu bahuye n’abanduye icyorezo cya Ebola, rivuga ko gishobora gukwirakwira kikagera no mu Bihugu by’abaturanyi.

Iki gikorwa cyo gukingira aba bantu, cyakozwemu rwego rwo guhangana n’icyorezo gishya cya Ebola cyagaragaye mu Ntara ya Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Doze 400 za mbere z’urukingo rwa Ebola Ervebo zamaze kugezwa i Bulape, aho iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere, zivuye mu bubiko bw’Igihugu burimo doze 2,000.

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana itangwa ry’inkingo (International Coordinating Group on Vaccine Provision) ryemeje kohereza izindi doze ibihumbi 45 kugira ngo zifashe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Icyorezo cyatangajwe mu ntangiriro za Nzeri, ubwo cyari kigarutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu myaka itatu ishize. kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 32 bakekwaho kuba baranduye, abagera kuri 20 bemejwe ko banduye, mugihe 16 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima i Kinshasa.

Umuyobozi w’Ishami rya OMS rishinzwe Porogaramu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Otim, yaburiye ko iki cyorezo gishobora gukwira cyane, ku buryo gishobora no kwambukiranya imipaka, by’umwihariko kikajya mu Gihugu gituranyi cya Angola.

Patrick Otim, kandi yanibukije ko iki kibazo gikeneye kwitabwaho byihutirwa, aburira ko gutinda mu gutanga ubufasha byatuma kugihagarika bigorana cyane.

Ni mugihe Abakozi b’imiryango itanga ubufasha bagaragaje impungenge ku kugabanuka kw’inkunga z’amahanga no ku bindi bikorwa by’ubutabazi byatangiye gucika intege, nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za America zihagaritse inkunga zageneraga urwego rw’ubuzima mu Bihugu byinshi bya Africa binyuze mu Kigega cya USAID.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 1 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.