Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke kubera iyari yahagiriye ibibazo bya tekiniki.
Mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Nzeri, iki Kibuga cy’Indege, nta ndege yabashaga kukigwaho no kugihaguruka nyuma yuko indege ya Airbus A330-300 ya Sosiyete y’Ababiligi Brussels Airlines, ihagiriye ikibazo cya tekiniki.
Radio Peace FM dukesha aya makuru, ivuga ko abiboneye ikibazo cy’iyi ndege, bavuga ko yagize ikibazo cy’amavuta yayo yamenetse, bigatuma itabasha kuva aho yari iri.
Ibi byagize ingaruka ku zindi ndege zagombaga guhaguruka kuri iki Kibuga cy’Indege cyangwa kukigwaho mu ijoro ryose.
Joël Nkurabagaya, Umuyobozi Mukuru w’Ikibuga cy’Indege cya International Melchior Ndadaye, yagize ati “Indege yafunze inzira, ihagarika izindi ngendo z’indege zose.”
Abagombaga kujyanwa n’iyi ndege yagize ikibazo, barimo abari berecyeje i Entebbe muri Uganda, n’i Bruxelles mu Bubiligi, bakaba barashakiwe amacumbi yo kuraramo, mu gihe bari bategereje ko urugendo rwabo rusubukurwa.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, imirimo y’iki Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, yasubukuwe nyuma yuko iriya ndege ikuwe aho yari yagiriye ikibazo.
Abasesenguzi bavuga ko kiriya kibazo cyabaye kuri iriya ndege nini, cyagaragaje ubushobozi buto bwa kiriya Kibuga cy’Indege, kuko ikibazo cyabaye ku ndege imwe gusa cyagize ingaruka ku bikorwa by’ikibuga cyose.
RADIOTV10