Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi ikigoroba) byatangiye guhungabanya imyigire y’abana, kuko batabona umwanya uhagije wo kwiga.
Mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 Ikigo cy’Igihugu gishinze uburezi bw’ibanze (REB) cyatangaje ko cyakoze amavugurura atandukanye mu burezi arimo no kuba abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu) bazajya biga ingunga ebyiri (bamwe bige igitondo abandi bige ikigoroba) aho kuba ingunga imwe nk’uko byari bisanzwe.
Muri uyu mwaka mushya w’amashuri 2025-2026 ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho ubu abana bamwe bari kwiga igitondo abandi ikigoroba basimburana.
Gusa bamwe mu barimu baravuga ko ubu buryo burimo imbogamizi ndetse ko kwita ku mwana wize igitondo ku rwego rumwe n’uwize ikigoroba bigoye.
Mukamwezi Petronille wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yagize ati “Mu gihe twigishaga ingunga imwe abana babaga bafite umwanya munini bakiga amasomo igitondo, ikigoroba bakongera bakayasubiramo bakabona umwanya uhagije wo kuzuza note zabo ndetse bagakora n’imyitozo myinshi bigatuma baratsindaga cyane, ariko ubu igihe barimo kwiga ni gitoya kuko nk’ubu nagombaga kwigisha amasomo atanu ariko ubu ndi mu isomo rya kane. Ubu bano baratshye hagiye kuza abandi nongere ntangire ibyo nigishije aba mu gitondo nongere mbyigishe abagiye kuza ikigoroba.”
Uyu murezi avuga kandi ko n’imifatire y’abana bize muri ibyo bihe bitandukanye, itangana, kuko abize mu masaha y’umugoroba, baba basinzira mu gihe abize mu gitondo bo baba bize neza.
Ati “Baba bananiwe [abiga ikigoroba] kubera ubushyuhe, ubwo nyine bidusaba ko ejo mu gitondo twongera tukabasubiriramo ya masomo bize batameze neza basa n’abananiwe, mbere yo gukomeza irindi somo ndabanza nkabasubiriramo nihuta. Nyine duhora twihuta nta gihe mfite cyo kuruhuka, turabikora biratuvuna ariko nyine nta kundi bigomba kujyenda kuko tutabikoze gutyo abiga igitondo n’abiga ikigoroba basigana kandi bose baba bagomba bimwe kuko no kubazwa baba bazabazwa bimwe.”
Nyirabahuru Justine we wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, na we yagize ati “Nyuma ya saa sita nyine usanga biba bigoye kubera ko ingufu mwarimu aba yatangiranye mu gitondo nimugoroba usanga ziba zagabanyutse, nyine habamo impinduka mu masomo kubera abana biga nyuma ya saa sita baba bananiwe.”
Aba barezi banatanga igitekerezo cyatuma izi mbogamizi zikemuka, bakifuza ko buri mwarimu yagira itsinda ry’abanyeshuri yigisha.
Ati “Nk’ubu naba mfite group y’igitondo, iy’ikigoroba ikaza gufatwa n’undi, byadufasha cyane ndetse n’imitsindire y’abana ikaba yagenda neza, ndetse na mwarimu akabona umwanya uhagije wo gutegura amasomo ye neza ndetse n’abana yigisha akabasha kubitaho birambuye.”
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bari kugerageza gufasha abarimu kugira ngo umwaka w’amashuri uzarangire ibyateganyijwe kwigishwa byose birangiye.
Nsengimana Charles ayobora urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara ati “Icyo rero turi gukora n’abarimu, icya mbere ni uko nta mwanya wacu utakara, nta mwanya wacu wo gupfusha ubusa, abarimu bafite inshingano zo kwigisha ariko natwe tukabafasha mu buryo bwose, ariko tukanareba ko bari gukora neza ibyo bagomba gukora nk’inshingano kugira ngo abana babashe kwiga kandi bige neza barangize ibyateganyijwe kwigishwa byose.”
Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2025-2026 cyatangiye ku wa 08 Nzeri 2025 kikaba kizarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









