Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi mu bice bihana imbibi.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, yabereye mu Karere ka Ngara muri Tanzania, ahahuriye ubuyobozi bw’Ingabo mu bice byegeranye hagati y’ibi Bihugu byombi.
Iyi nama yarangiye impande zombi zishimye intambwe yatewe kuva haba ibindi biganiro nk’ibi, byari bigamije kurandura ibikorwa bitemewe, ndetse no gukomeza kurushaho kubungabunga umutekano mu bice bihana imbibi hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Nanone kandi Ingabo z’Ibihugu byombi zashimangiye akamaro k’ubufatanye buhamye ndetse n’imishinga ihuriweho mu gushakira umuti ibibazo bibangamira umutekano biba bihari, zinashimangira umusaruro ushimishije wagezweho nyuma y’izindi nama zabayeho mu bihe byatambutse.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda kandi ryanasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngara, bakirwa na Komiseri wako, Col Mathias Julius Kahabi.
Col Mathias Julius Kahabi yashimiye inama z’abayoboye Ingabo mu bice bihana imbibi hagati y’Ibihugu byombi, avuga ko zifasha impande zombi gushakira umuti ibibazo bishobora kugaragara ku mupaka, kandi zikanateza imbere imikoranire hagati y’abatuye muri ibi bice byegeranye.
Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa uyobora Burigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania, yashimiye abitabiriye iyi nama bose, ku muhate ndetse n’uruhare bagize muri iyi nama, anavuga ko ari ngombwa gukomeza uyu murongo w’ubufatanye mu kurwanya ibikorwa bitemewe bishobora kwambukiranya umupaka.


RADIOTV10