Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe imbere y’Urukiko kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yabwiye Urukiko ko atabonye dosiye, asaba ko urubanza rusubikwa.
Ni inzitizi Kalisa Adolphe na Me Bizimana Emmanuel umwunganira, bagejeje ku Nteko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaregewe uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, ndetse n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Uruhande rw’uregwa, rwabwiye Urukiko ko batiteguye kuburana kuko batabonye dosiye ngo bayiganireho, banategure uko bayisubiza, bityo ko bifuza umwanya wo kwitegura.
Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga kuri iki cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, bwavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa, bityo ko Urukiko rwabisuzuma rwasanga ari ngombwa rukabaha uwo mwanya.
Me Bizimana Emmanuel abajijwe igihe urubanza rwakwimurirwa, yahise yongorerwa n’umukiliya we Kalisa, ko bahabwa iminsi itatu.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko mu cyumweru gitaha mu Rwanda hateganyijwe isiganwa ry’amagare, bityo ko urubanza rwakwimurirwa igihe babona bitazagongana.
Urukiko rwahise rufata icyemezo rusubika urubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, kugira ngo uregwa n’Umwunganira mu mategeko babone umwanya wo kwiga kuri dosiye.
RADIOTV10