Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragarije Umudepite wo mu Bubiligi wanenze kuba u Rwanda rwarahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, ko yari akwiye mbere ya byose guterwa ishema no kuba Ababiligi benewabo bari kwitwara neza, bari no gufanwa n’abanyagihugu bagenzi babo mu Rwanda bishimiyemo, ati “ubundi unywe utuzi dushyushye biragenda neza.”
Ni nyuma yuko Depite Lydia Mutyebele Ngoi w’i Bruxelles yanditse ubutumwa kuri X agaragaza ko atishimiye kuba u Rwanda rwarahawe kwakira irushangwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryatangiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Lydia Mutyebele Ngoi yanditse agira ati “Hakumiriwe u Burusiya kubera ibyaha bwabwo, ariko mu Rwanda harambuwe tapis rouge [ashaka kugaragaza ko uko u Burusiya bwahawe ibihano ngo ari na ko u Rwanda rwari rukwiye gukomwa kuri byose birimo n’iri rushanwa].”
Uyu Mudepite akomeza ashinja uburyarya abahaye u Rwanda kwakira iri rushanwa, ngo kuko iki Gihugu kibangamira uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, asubiza uyu Mudepite, yamugaragarije ko ibyo yavuze bitari bikwiye, ndetse ko mbere ya byose yari akwiye kubanza kureba uburyo Ababiliri mu Rwanda bishimiye iri rushanwa, ndetse baje no gufana bene wabo dore ko ku munsi wa mbere Umubiligi yanegukanye umudali wa zahabu.
Yagize ati “Madamu Depite, wagombye kubanza kuramutsa Ababiligi bene wanyu bari Kigali. Umukinnyi rurangira wanyu Remco Evenepoel yanatsinze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu cyiciro cyo gusiganwa ku giti cy’umuntu.”
Minisitiri Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe, akoresheje imvugo irimo urwenya, asa nk’ucyebura uriya munyapolitiki ko ibyo yatangaje bitari bikwiye, ati “Ubundi unywe utuzi dushyushye, rwose biraza kumera neza.”
Ubu butumwa bwa Amb. Nduhungirehe kandi buherekejwe n’amafoto agaragaza Ababiligi benshi bazamuye amabendera y’Igihugu cyabo bari gufana abakinnyi baturutse iwabo, barimo Remco Evenepoel wegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku giti cy’umuntu (Individual Time Trial) mu cyiciro cy’abagabo bakuru, wanatwaye uyu mwanya wa mbere ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri iyi shampiyona y’Isi.
Nduhungirehe kandi yanagaragarije uyu Mudepite, ko iri rushanwa riri kubera mu Rwanda ryanitabiriwe n’Ibihugu 108 birimo n’icyabo, rikaba ririmo abakinnyi 769.
Uriya Mudepite washatse kuvanga Politiki na Siporo, yatanze ubutumwa mu gihe i Kigali mu Rwanda, hari Ababiligi benshi bari no gufana abakinnyi benshi baturutse muri kiriya Gihugu cy’i Burayi, banagaragaje akanyamuneza ko kuba bishimiye kuba bari mu Gihugu kibafashe neza, gitekanye.
U Bubiligi, Igihugu cyagize uruhare runini mu icengezamatwa ryagejeje ku mateka mabi yabaye mu Rwanda, cyakomeje kubanira nabi iki Gihugu bwanakolonije, ariko biba akarusho mu bihe bitambutse bya vuba aha aho cyazamuye ibirego byinshi kigendeye ku binyoma byahimbwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kinagisabira ibihano mu mahanga yose.
Ibi byatumye muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda ica umubano n’iki Gihugu, inategeka Abadipolomate bacyo bari bahari, kuva mu Rwanda.



RADIOTV10