• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Vital Kamerhe uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, aho yatangaje ko yeguye ku bushake no ku mpamvu ze bwite.

Uyu munyapolitiki uvugwaho kugira amacenga n’uburyarya muri politiki, yeguye nyuma y’igitutu kidasanzwe yari amaze iminsi yotswa na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, basaba ko yegura.

Ni mu gihe we yari aherutse guca bugufi, agasaba imbabazi, ariko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, bikaba byarangiye yeguye kuri izi nshingano yari amazeho amezi ane dore ko yari yazigiyeho muri Gicurasi uyu mwaka.

Uretse Abadepite 200 bari baherutse gushyira umukono ku nyandiko isaba uyu munyapolitiki n’abandi bagenzi be bane kwegura, bashinjwa n’ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi rya UPDS n’andi mashyaka, kubangamira ibikorwa by’Inteko, n’imicungire mibi.

Mu ibaruwa ya Vital Kamerhe yandikiye Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri, yavuze ko yifuza kumumenyesha ko “ku mpamvu zinturutseho ku giti cyanjye, ubwegure buturutse ku bushake ku nshingano za Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Kamerhe wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarakuriye Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, ariko muri 2020, aza guhura n’ibibazo bikomeye, kuko yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza miliyoni zikabakaba 48 USD zari zigenewe kubaka amacumbi y’abasirikare n’Abapolisi.

Gusa nyuma y’imyaka ibiri, muri 2022 yagizwe umwere, akigera hanze, anakirwa na Perezida Tshisekedi, ndetse muri 2023 aza kumuha izindi nshingano, dore ko yamugize Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu.

Hari amakuru kandi yavugaga ko uyu Munyapolitiki uzwiho amacenga mu mukino wa Politiki, ashaka kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2028.

Binavugwa ko ishyaka rya Tshisekedi ari ryo riri inyuma y’uku kwegura kwe, nyuma yo kumenya uyu mugambi afite wo kuziyamamaza, ndetse ko ashobora kuzitambika umugambi wo guhindura itegeko Nshinga ufitwe na Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 17 =

Previous Post

Nyamasheke: Batekereza kurandura icyayi bitewe n’uruganda rutinda kubishyura bikabatera ubukene

Next Post

Fast Fashion vs. Made in Rwanda: Where Should We Invest?

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Fast Fashion vs. Made in Rwanda: Where Should We Invest?

Fast Fashion vs. Made in Rwanda: Where Should We Invest?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.