Umunyapolitiki Vital Kamerhe uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, aho yatangaje ko yeguye ku bushake no ku mpamvu ze bwite.
Uyu munyapolitiki uvugwaho kugira amacenga n’uburyarya muri politiki, yeguye nyuma y’igitutu kidasanzwe yari amaze iminsi yotswa na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, basaba ko yegura.
Ni mu gihe we yari aherutse guca bugufi, agasaba imbabazi, ariko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, bikaba byarangiye yeguye kuri izi nshingano yari amazeho amezi ane dore ko yari yazigiyeho muri Gicurasi uyu mwaka.
Uretse Abadepite 200 bari baherutse gushyira umukono ku nyandiko isaba uyu munyapolitiki n’abandi bagenzi be bane kwegura, bashinjwa n’ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi rya UPDS n’andi mashyaka, kubangamira ibikorwa by’Inteko, n’imicungire mibi.
Mu ibaruwa ya Vital Kamerhe yandikiye Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri, yavuze ko yifuza kumumenyesha ko “ku mpamvu zinturutseho ku giti cyanjye, ubwegure buturutse ku bushake ku nshingano za Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Kamerhe wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarakuriye Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, ariko muri 2020, aza guhura n’ibibazo bikomeye, kuko yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza miliyoni zikabakaba 48 USD zari zigenewe kubaka amacumbi y’abasirikare n’Abapolisi.
Gusa nyuma y’imyaka ibiri, muri 2022 yagizwe umwere, akigera hanze, anakirwa na Perezida Tshisekedi, ndetse muri 2023 aza kumuha izindi nshingano, dore ko yamugize Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu.
Hari amakuru kandi yavugaga ko uyu Munyapolitiki uzwiho amacenga mu mukino wa Politiki, ashaka kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2028.
Binavugwa ko ishyaka rya Tshisekedi ari ryo riri inyuma y’uku kwegura kwe, nyuma yo kumenya uyu mugambi afite wo kuziyamamaza, ndetse ko ashobora kuzitambika umugambi wo guhindura itegeko Nshinga ufitwe na Perezida.
RADIOTV10