Mu gihe isi yose ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane ari hagati ya Israel na Palesitina, Ibihugu birindwi birimo u Bufaransa byatangaje ko byemeye Leta ya Palesitina nk’Igihugu cyigenga.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Mbere, mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
U Bufaransa buri kumwe na Arabiya Sawudite mu gutegura iyo nama, bwatangaje ku mugaragaro ko bwemeye Leta ya Palesitina, mu gihe ibindi Bihugu nabyo byahise bigaragaza bishyigikiye uwo mwanzuro ari byo Andorra, u Bubiligi, Luxembourg, Malta na Monaco.
Ibi Bihugu bije byiyongereye ku bindi byari byamaze kubitangaza ku munsi wabanje birimo Australia, Canada, Portugal ndetse n’Ubwami bw’u Bwongereza.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ni we watangaje ku mugaragaro uwo mwanzuro aho Yagize ati, “Uyu munsi, ndatangaza ko u Bufaransa bwemera Leta ya Palesitina. Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo dukomeze amahirwe yo kugera ku gisubizo cya Leta ebyiri.”
Kugeza ubu, Ibihugu birenga 147 mu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye byamaze kwemera Palesitina nk’Igihugu cyigenga, bingana na 80% by’Ibihugu byose.
Ibi bikorwa bije bikurikirana n’ibyemezo byamaze gufatwa n’Ibihugu nka Espagne, Norvege na Ireland mu mwaka ushize. Aho nka Espagne yanashyizeho ibihano kuri Israel, kubera intambara ikomeje muri Gaza, aho abarenga ibihumbi 65 bamaze kuhasiga ubuzima.
Kugeza ubu ibikorwa bya diplomasi na byo birakomeje, mu gihe Ibihugu byinshi hirya no hino ku isi biri kongera igitutu kuri Israel ngo ihagarike intambara n’ibikorwa byo gusenya mu gace ka Gaza.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10