Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano n’imikoranire myiza biri hagati y’u Rwanda na Misiri, ukomeje kuzanira inyungu Ibihugu byombi, byumwihariko ku Rwanda, agaragaza ko byarufashije guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiriraga uruzinduko mu Gihugu cya Misiri, yabanje kwakirwamo na Perezida wacyo, Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi.
Nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu bagiranye, Perezida Kagame yashimiye Misiri ku ruhare ikomeje kugira mu iterambere ry’inzego zitandukanye mu Rwanda. Umukuru w’igihugu yashimagiye ko biteguye kurushaho gufatanya na Misiri Mu bikorwa byose bigamije iterambere rihuriweho.
Yagize ati “Turi gufatanya kubaka ivuriro rigezweho rivura umutima. Iki ni igikorwa gikomeye kuko kizafasha mu kongera inzobere zivura umutima mu rwanda no hanze yarwo. Misiri kandi ikomeje no guhugura Abanyarwanda bakora mu rwego rw’ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho umurongo wo kugira urwego rw’ubuzima ruhendutse kandi ruteye imbere, bityo ko iyi mikoranire yarwo na Misiri, ari amaboko iki Gihugu cyungutse.
Ati “Twanafatanyije n’abafatanyabikorwa kubaka uruganda rukora inkingo. Urwego rw’ubuzima mu misiri ndetse n’abashoramari na bo badufasha muri iki gikorwa. Turashaka ko birenga urwego biriho. Kuba u Rwanda na misiri bahanye ubutaka ni ingenzi cyane, kuko bizatuma Ibihugu byacu bigera ku masoko menshi yo mu karere.”
Muri 2022 Perezida Kagame ni bwo yaherukaga mu Misi, aho icyo gihe yavugiye i Cairo ko Ibihugu byombi bishyize imbere imikoranire igamije guhangana n’ibibazo byugarije Isi.
Icyo gihe yari yagize ati “Amasezerano yasinywe uyu munsi; azubakira ku mubano umaze igihe kinini hagati y’u Rwanda na Misiri, ndetse atange n’inyungu zihuriweho mu nzego zitandukanye.
Icyorezo cya Covid-19 cyatwibukije ko twegeranye twese kurusha uko byahoze, kandi cyerekanye ko nta Gihugu na kimwe gishobora guhangana n’ikibazo cyugarije isi yose ari kimwe, ni yo mpamvu ari ingenzi gukorana. Gukomeza gushaka ahandi twakorana ni ingenzi mu kuzahura ubukungu bwacu no kubaka ubudahangarwa bwacu ku bibazo bishobora kuzaza mu bihe biri imbere.”
Nyuma y’urwo ruzinduko; muri 2024 u Rwanda na Misiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro biri kubakwa i Masaka ku bufatanye bw’Ibihugu byombi. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 3,3 USD.
Muri uwo mwaka kandi u Rwanda na Misiri bemeranyije imikoranire mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu. U rwanda rwemereye Misiri korohereza ibicuruzwa bivayo byerekeza mu Rwanda no muri aka karere.
U Rwanda rwahaye Misiri Hegitari 10 z’ubutaka mu Karere ka Kirehe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania, bwagenewe kubakwaho ahantu ibicuruzwa biva mu Misiri bizajya bishyirwa mbere yo kujya ku isoko.
Mu kwezi kwa 6/2025; Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi bemeranyije imikoranire mu bya gisirikare. Ibi ni bimwe mu musaruro wa dipolomasi y’Ibihugu byombi imaze imyaka 49.
Muri 2017 ubwo Perezida wa Misiri aheruka mu Rwanda; Perezida Kagame yavuze ko Misiri ari umufatanyabikorwa mwiza, ashimangira ko u Rwanda rwahisemo korohereza Abanyamisiri basura u Rwanda.
Uyu mubano w’u Rwanda na Misiri umaze imyaka myinshi. Misiri yafunguye ambasade yayo mu Rwanda mu mwaka wa 1976. Ibi Bihugu bimaze imyaka 16 byemeranyije imikoranire mu nzego zirimo ubuhinzi, za gasutamo, iterambere ry’urubyiruko, guteza imbere inganda, ibikomoka kuri peterole n’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima, umuco, ndetse n’imikoranire mu bumenyi n’ikoranabuhanga.



David NZABONIMPA
RADIOTV10