Bamwe mu banyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko nyuma yuko amasomo abaye ahagaritswe kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare, baticaye ubusa, ahubwo ko bari gusubiramo amasomo, ubundi bakajya no kwihera ijisho uko iri siganwa riri kugenda.
Mbere yuko hatangira Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera tariki 21-28 Nzeri 2025 amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali azahagarika ibikorwa byo kwigisha by’agateganyo hagamijwe imigendekere myiza y’irushanwa.
Nyuma yaho iyi shampiyona itangiriye amashuri koko ntari gukora. Ku mihanda aho amagare y’abari mu marushanwa ari kunyura hari na bamwe mu rubyirko rurimo n’abanyeshuri na bo baje kwihera ijisho ibi birori.
Abo twaganiriye bavuze ko nubwo bari kwitabira gufana igare ngo n’amasomo batayibagiwe kuko bahawe imikoro myinshi yo gukora muri iki gihe.
Uwitwa Manzi yagize ati “Njye ndabyutse saa kumi n’imwe za mu gitondo nsubiramo amasomo nsoza saa moya, mpita nitegura nza kureba amagare, saa munani ndi buze gutaha nduhuke, saa kumi n’imwe za nimugoroba nongere nsubiremo amasomo. Rero ndimo ndiga kuko baduhaye imikoro myinshi turimo dukora muri kino gihe tutari kujya ku ishuri. Rero kureba amagare no kwiga ndi kubihuza rwose.”
Mutoni na we ati “Baduteguriye ibibazo tuzajya dukora muri iki gihe tutari kujya ku ishuri, ubu njyewe naje kureba amagare ariko nintaha ndaruhuka ubundi mfate umwanya nsubire mu masomo kuko nidusubira ku ishuri dufite welcome test kandi amanota yazo azajya kuri bulletin, ubwo rero urumva ko tugomba kwiga ariko n’amagare tukaza kuyafana.”
Ababyeyi nabo baravuga ko bakomeje gufasha abana babo kugira ngo iki cyumweru kizasige bagitekereza amasomo.
Chantal Uwineza yagize ati “Nkanjye ubu mfite abana mu mashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye, nubwo rero bari kureba igare kuko dutuye hano hafi y’aho amagare ari kunyura, n’amasomo bari kuyitaho kuko bafite imikoro batahanye bari kuyikora. Ntabwo rero bazasubira inyuma, bari kubyuka bakabanza bakiga nyuma yaho bakaza kureba igare ariko banagaruka bakaruhuka, ubundi bakongera bagasubira mu masomo yabo.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amasomo mu Mujyi wa Kigali azasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025 ndetse ko iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y’amashuri.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10