• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye ubutegetsi bwa Cameroon gufungura abantu 36 batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu bamaze imyaka itanu bafunzwe.

Aba bantu basabirwa gufungurwa, bashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Cameroon, rya Movement for the Renaissance of Cameroon (MRC), bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu no kugambanira ubutegetsi ndetse no gutegura no kwitabira imyigaragambyo.

Mu itangazo ryasohowe na Amnesty International, uyu muryangi washinje Leta ya Cameroon gufunga aba bantu binyuranyije n’amategeko, aho ngo bazira gukoresha uburenganzira bwabo bwa politiki.

Ibi bibaye mu gihe Igihugu kiri kwinjira mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, amaze imyaka hafi 43 ku butegetsi, yagaragaje ko yifuza kongera kwiyamamariza indi manda, ahanganye n’abakandida 11.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, abandi bantu 54 bashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, batawe muri yombi i Yaoundé mu murwa mukuru nyuma yuko umukandida wabo Maurice Kamto yanze kwemerwa nubwo baje kurekurwa by’agateganyo, ariko ngo ibyo byatumye hazamuka impungenge ku bwisanzure bwa politiki muri iki Gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko rifite impungenge ku bwisanzure bw’abaturage bwo kuzatora.

Imibare ya Loni igaragaza ko 43% by’abaturage b’iki Gihugu babayeho mu bukene bugaragara mu mibereho, uburezi ndetse n’ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo

Next Post

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.