Bamwe mu batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bashyira mu majwi bamwe mu banyerondo gukorana n’abagira uruhare mu bujura  ndetse n’urugomo kuko bimwe muri ibi bikorwa biba bahari nyamara ari bo bashinzwe kubiburizamo
Ni ikibazo gitakwa byumwihariko n’abo mu Mudugudu wa Berwa mu Kagari ka Gitwa, bavuga ko bahangayikishijwe n’abatega abantu bakabambura ibyo bafite bakanabagirira nabi, aho ngo hari n’ubwo bamwe mu banyerondo baba bari ahakorerwa ibi bikorwa ariko bakabirebera.
Nyiraneza ati “Inshuro nyinshi usanga abantu bamburwa ibyo bafite abanyerondo bareba ntibagire icyo bakora. Ubwo se ntibaba babiziranyeho? Ejobundi abajura bateze umuganga baramukomeretsa habura uwatabara kandi abo banyerondo bahari, ndetse tujya tunumva ngo abantu bishwe muri aka gace hari n’uwo duherutse gusanga yapfuye ntitwamenya icyamwishe.”
Kagabo Eric na we ati “Abanyeshuri bamburwa amatelefone n’amamashini bavuye kwiga ndetse bakanahohotwerwa tujya tubibona.”
Mediatrice Mukakamari ati “Batega abantu bakabambura ibyo bafite wagerageza kubibima bakakugirira nabi hari n’abo bakomeretsa iyo batakwishe baragukomeretsa tuzi abantu benshi bagenda bakomeretsa cyangwa bakamburwa ibyo bafite.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avugako hagiye gukorwa iperereza kugira ngo abagira uruhare muri ibi bikorwa bakurikiranwe.
Ati “Turasaba abaturage uwaba yarahohotewe yaza kuri polisi agatanga ikirego, n’abo akeka iperereza rigakorwa bagakurikiranwa. Abanyerondo uwateshuka muri bo agakora ibihabanye n’inshingano zo kubungabunga umutekano w’abaturage na we yabibazwa. Turasaba abaturage gutungira agatoki polisi akabibazwa.”
Aba baturage bavuga ko muri uyu murenge wa Tumba ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abiganjemo abashumba cyangwa n’abandi bantu baba baraje muri uyu mujyi kuhashaka akazi ko kwahirira amatungo cyangwa n’akandi kazi bakakabura cyangwa bakirukanwa.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10