Perezida Paul Kagame yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) kuba ryarahisemo ko Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda, ndetse akaba ari no ku nshuro ya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika, bikaba bishimangira intambwe nziza itewe.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku Mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI) ibaye ku nshuro y’ 194 iakaba ibaye mu gihe n’ubundi mu Rwanda hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame yashimiye ubuyobozi bwa UCI bwemeye ko ibi bikorwa byose byose bibera mu Rwanda.
Ati “Mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira UCI iyobowe na David Lappartient, guhitamo Igihugu cyacu cy’u Rwanda ngo cyakire Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI), ndetse n’irushanwa ry’isi ry’amagare ribaye ku nshuro y’194.
Isabukuru y’imyaka 125 ya UCI ni intambwe ikomeye cyane, ibirushijeho kuba byiza ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Dutewe ishema no kuba dufite Ibihugu 108 biri guhatana ibi bigaragaza ubwitabire mpuzamahanga budasanzwe. Muri Afurika honyine dufite Ibihugu 36 biri guhatana, uyu akaba umubare munini w’Ibihugu byitabiriye mu mateka ya Afurika. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko siporo ibonwa nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe byumwihariko ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Ku Mugabane wose wa Afurika Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w’amagare. Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerweho. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.
Muri uyu mwaka twafunguye satellite eshatu za UCI bituma u Rwanda ruba Igihugu cya kabiri muri Afurika kizifite, ndetse ubu abakinnyi benshI b’umukino w’amagare bo kuri uyu mugabane batangiye kuhitoreza ndetse babasha kubona ibyangombwa byose bibafasha bizatuma bagera ku rwego rwisumbuye.
Tubona siporo nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe ndetse kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi nk’ibi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.”
Perezida wa UCI, David Lappartient yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko ibi bihe bazahora babyibuka.
Ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025 ikaba izarangira tariki 28 Nzeri 2025.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10