Sindayiheba Alex warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabutimbiri mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wari umaze igihe aba mu nzu imeze nabi, yahawe iyo yubakiwe imeze neza.
Ni inzu yubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi.
Sindayiheba avuga ko amabati yahawe na HCR ubwo yavaga mu nkambi ya Nyarushishi jenoside ikimara guhagarikwa, ariyo yari agisakaye inzu yabagamo n’umuryango we, aho banyagirwaga bikamusaba kujya kugamisha bimwe mu bikoresho mu baturanyi.
Agira ati “Muby’ukuri nabaga mu nzu imeze nka nyakatsi. Abaturage barabizi imvura yagwaga ngashaka amashashi yo kwitwikira, udukoresho tumwe na tumwe nkatujyana mu baturanyi banyegereye”.
Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’indangagaciro nk’umuyobozi yangaga kwishyira ku rutonde rw’abababaye ngo abe yakubakirwa ,yanga ko byagaragara nabi mu bo ayobora none kuri ubu uwo bashakanye utarabirebaga neza akaba yishimiye ko inkono ihiriye igihe
Sindayiheba ati “Batwigishako kwishyira imbere y’abo uyobora atari byiza. Nashobora gutanga urutonde n’ishyize ku mwanya wa mbere bikagaragara ko ari ukudakunda kuruta abo nyobora. Nangaga ko hazagira umuturage uvuga ko amabati yari guhabwa ari mudugudu wayitwariye.”
Uzayisenga Jeannette bafitanye abana 7 nawe ati “Najyaga mubaza ngo aba yiruka kuki mubwira ko abo yirukankaho babona inzu zo kubamo we agasigarira aho,, imvura yagwaga tugatega amazi mu nzu, amabati yari yarashize nawe urabyumva ariko ubu twishimiye ko duhawe inzu natwe, ubu bigiye gutuma dutekereza ku iterambere tudahangayikishijwe n’ikibazo cy’aho kuba.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Francine Mukakalisa ashimira Diyoseze gatolika ya Cyangugu ku ruhare rwayo mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage ndeste n’ubunyangamugayo bwa mudugudu wanze kwirutisha abaturage ayobora ntanyure iz’ubusamo nk’abandi bayobozi bamwe na bamwe.
Ati “Ni igikorwa twishimira nk’akarere kuko ukorora acira aba agabanya. Nabyita ubunyangamugayo kuko urumva ababyise batyo baba bafite andi makuru ko hari nk’abagitifu bagiye banyura iz’ubusamo bakiyubakira. Ba mudugudu ntibahembwa ngo tuvuge ko yahembwe ntiyiyubakire. we yakoze ibyo yagombaga gukora , ntiyaca iz’ubusamo abandi bakunze kunyuramo.”
Umuyobozi ucyuye igihe wa Cartas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro bya Diyoseze gatolika ya Cyangugu padiri Irakoze Hyacinthe avuga ko kujyanamo n’akarere mu bikorwa nk’ibi kuri kiriziya ari ugusohoza ubutumwa bwayo.
Padiri ati “Twasabye umurenge kuduha umuntu twafasha muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro tukamubonera icumbi hanyuma baramudushyikiriza kuri paruwasi tumwubakira iyi nzu mubona. Tuyimuhaye irimo ibikoresho by’ibanze, harimo intebe,ibiryamirwa n’ibiribwa bikeya. Ubutumwa bwa kiriziya ni ukwigisha abantu n’ubundi bigaherekezwa n’ibikorwa bifatika byinjira mu mibereho y’abantu. Roho nziza igatura mu mubiri mwiza, umubiri mwiza nawo ugatura ahantu heza.”
Inzu yahawe umuryango wa Sindayiheba Alex n’ibikoresho yayihanywe ubariyemo n’ibiribwa byose hamwe bifite agaciro ka miriyoni 8 n’igice, ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko muri rusange bugifite abaturage 140 batagira aho kuba n’abandi 1239 bafite aho kuba hatameze neza.
Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu ivuga ko mu mwaka w’ubutumwa watangiranye na Nzeri 2025 iteganya kubakira abandi baturage batishoboye 2 mu karere ka Rusizi n’abandi 2 muri Nyamasheke.





Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10