Mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari agiye gutanga imbwirwaruhame ye, benshi mu bayobozi basohotse mu cyumba cy’Inteko.
Imbwirwaruhame z’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abayobozi benshi batandukanye bagiye bavugira muri ibi biganiro, banengaga Israel ndetse bakanasaba ko ihagarika intambara muri Gaza.
Kutishimira ibikorwa na Israel, banabigaragarije Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, ubwo yari imbere y’Inteko Rusange ya LONI ngo agire icyo avuga, abenshi basohotse nk’ikimenyetso ko batamushyigikiye.
Netanyahu wanashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, ari mu manza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, rumushinja ibyaha bya gisirikare ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Al Jazeera ivuga ko Mu rugendo rwe yerecyeza i New York ahari kubera iyi nama, indege ye itanyuze mu kirere cy’u Bufaransa, nkuko byari byagenze muri Nyakanga ubwo yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bwo yari yemerewe gukoresha ikirere cy’u Bufaransa nubwo impapuro za ICC zari zaramaze gutangazwa.
U Bufaransa ntibwigeze butangaza ko bwamwimye inzira, mu gihe Ibihugu by’u Butaliyani n’u Bugereki abyo byemeye ko indege ye inyura mu kirere cyabyo.
Televiziyo ya Israel, Kan, yatangaje ko umwe mu badipolomate utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko u Bufaransa butigeze bubuza Netanyahu gukoresha ikirere cyabwo, ahubwo ko icyemezo cyo kutagikoresha cyari icye bwite.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10