Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuga ko abantu bataramenyekana bagiye kubateza ubukene nyamara bariyushye akuya

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in MU RWANDA
0
Bavuga ko abantu bataramenyekana bagiye kubateza ubukene nyamara bariyushye akuya
Share on FacebookShare on Twitter

Abafite imirima mu cyanya gihuriweho gihingwamo imbuto mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza n’igice gito cy’Akarere ka Ngoma, bataka ubujura bakorerwa n’abataramenyekana, bitwikira ijoro bakaza kwiba imyaka yabo, ku buryo babona bazacyura amaramasa.

Aba baturage bakorera ubuhinzi mu Midugudu ya Rugazi, Rurenge na Rwakigeri ahari icyanya gikorwamo ubuhinzi b’imbuto, bavuga ko nta cyizere cyo gusarura bafite kubera ubu bujura bakorerwa.

Uwiringimana Marcel ati “Ari voka barasoroma, ari imyembe barasoroma, ari amaronji barasoroma n’ibifenesi byose, urebye umuhinzi ntakintu abasha kuvanamo, cyane cyane ko ibifenesi byerera hasi usanga babitwaye.”

Mugenzi we na we yagize ati “Bahemgera nka nimugoroba, kuko iyo tugiye guhinga mu gitondo saa sita twahingura, bo bakaducunga duhinguye bagahita bajyamo. Ntabwo tumenya abo aribo ariko tumenya ko ari abajya kwahiramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko aba bahinzi bashyizwe muri Koperative mu buryo bwo kwicungira ibikorwa byabo, gusa akavuga ko bagiye gukorana na bo bakarebera hamwe uko ikibazo giteye.

Ati “Icyo twasaba aba baturage ni ukumva ko ibikorwa bakwiye kubyumva nk’ibyabo kuko igihe hari hakirimo Akarere kabitaho konyine icyo gihe twabashaga kubirinda. Uyu munsi mu gihe twubakiye Koperative ubushobozi ikaba ibasha kuba iriho ifite ubushobozi, ntabwo byakabaye ngombwa ko Akarere kongera kurinda iriya mirima yabo.”

Uyu Muyobozi agira inama aba bahindi gusaba ubuyobozi bwa Koperative yabo, gukurikirana iki kibazo bugashyiraho n’uburyo bwo kurinda imirima yabo, ariko ko n’ubuyobozi bugiye kubaba hafi.

Imirima yabo ngo babona ntacyo bazakuramo
Aba baturage basaba ko hagirwa igikorwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!- Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Next Post

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

Related Posts

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe
IBYAMAMARE

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

by radiotv10
18/11/2025
0

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

18/11/2025
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.