Perezida Paul Kagame yakiriye Carlos Takam, Umufaransa ukomoka muri Cameroon usanzwe ari umukinnyi mpuzamahanga w’iteramakofe, anamushyikiriza impano y’umukandara w’umwimerere yegukanye muri shampiyona y’Isi.
Umukuru w’u Rwanda yakiriye uyu mukinnyi w’iteramakofe kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nk’uko tubikesha Perezidansi y’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko “Perezida Paul Kagame kandi yahuye n’Umunya-Cameroon w’Umufaransa, Umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam.”
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bikomeza bivuga ko uyu mukinnyi w’iteramakofe, muri iki cyumweru yanashinze ishuri ry’umukino w’iteramakofe i Kigali, rishingiye ku Mryango we ‘Carlos Takam Foundation’, ryitezweho kuzateza imbere uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ikomeza igira iti “Carlos Takam kandi yanahaye Perezida impano y’umukanda w’umwimerere wa WBC World Champion mu rwego rwo guha icyubahiro u Rwanda n’intego y’Umuryango.”
Armand Carlos Netsing Takam wavukiye i Douala muri Cameroon mu 1980, yahatanye mu marushanwa mpuzamahanga akomeye harimo iyi shampiyona y’umukino w’iteramakofe, ndetse n’irushanwa rihiga andi muri uyu mukino rya WBA, yanitabiriye kandi andi marushanwa nka IBF, ndetse na IBO y’abafite ibilo bishyitse yitabiriye muri 2017.
Perezida Kagame kandi kuri iki Cyumweru yanakiriye umukinnyi w’magare Umunya-Canada Magdeleine Vallieres Mill wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare mu cyiciro cy’abagore.




RADIOTV10