Saturday, July 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye umukinnyi w’iteramakofe amuha impano y’igihembo yegukanye ku Isi

Perezida Kagame yakiriye umukinnyi w’iteramakofe amuha impano y’igihembo yegukanye ku Isi

Perezida Paul Kagame yakiriye Carlos Takam, Umufaransa ukomoka muri Cameroon usanzwe ari umukinnyi mpuzamahanga w’iteramakofe, anamushyikiriza impano y’umukandara w’umwimerere yegukanye muri shampiyona y’Isi.

Umukuru w’u Rwanda yakiriye uyu mukinnyi w’iteramakofe kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nk’uko tubikesha Perezidansi y’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko “Perezida Paul Kagame kandi yahuye n’Umunya-Cameroon w’Umufaransa, Umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam.”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bikomeza bivuga ko uyu mukinnyi w’iteramakofe, muri iki cyumweru yanashinze ishuri ry’umukino w’iteramakofe i Kigali, rishingiye ku  Mryango we ‘Carlos Takam Foundation’, ryitezweho kuzateza imbere uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ikomeza igira iti “Carlos Takam kandi yanahaye Perezida impano y’umukanda w’umwimerere wa WBC World Champion mu rwego rwo guha icyubahiro u Rwanda n’intego y’Umuryango.”

Armand Carlos Netsing Takam wavukiye i Douala muri Cameroon mu 1980, yahatanye mu marushanwa mpuzamahanga akomeye harimo iyi shampiyona y’umukino w’iteramakofe, ndetse n’irushanwa rihiga andi muri uyu mukino rya WBA, yanitabiriye kandi andi marushanwa nka IBF, ndetse na IBO y’abafite ibilo bishyitse yitabiriye muri 2017.

Perezida Kagame kandi kuri iki Cyumweru yanakiriye umukinnyi w’magare Umunya-Canada Magdeleine Vallieres Mill wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare mu cyiciro cy’abagore.

Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Carlos Takam
Bagiranye ibiganiro

Yamushyikirije impano y’umukandara w’umwimerere yegukanye muri shampiyona y’Isi mu mukino w’iteramakofe

Perezida w’u Rwanda kandi yakiriye Umunya-Canada Magdeleine Vallieres Mill wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare mu cyiciro cy’abagore

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + thirteen =