Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, anashimira abakinnyi bose baryitabiriye ku ntambwe bagezeho ndetse n’imbaraga bakoresheje, abayiteguye n’Abanyarwanda bagaragarije urugwiro abashyitsi.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, hakinwa isiganwa rya nyuma ry’icyiciro cy’abagabo, ryegukanywe na nimero ya mbere ku Isi, Umunya-Slovania Tadej Pogačar.
Ubwo uyu mukinnyi rurangiranwa mu mukino w’amagare yageraga ahasorejwe iyi shampiyona agiye kwegukana umudali wa Zahabu, yasanze kuri Kigali Convention Center imbaga ya benshi baturutse mu bice byose by’Isi bari baje kwihera ijisho.
Perezida Paul Kagame na we ni umwe mu barebye uyu mukinnyi asesekara ahasorejwe iyi Shampiyona, ndetse akaba ari na we wambitse umudali wa Zahabu Tadej Pogačar.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa ry’amateka, anaboneraho gushimira abakinnyi bose baryitabiriye, ndetse n’abariteguye, n’Abanyarwanda bose muri rusange, bagaragarije urugwiro abaryitabiriye.
Yagize ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye UCI Road World Championships [Shampiyona y’Isi y’Amagare] y’amateka. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu Mujyi wacu ku bw’intambwe bateye no kwihangana.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndashimira kandi byimazeyo inshuti yanjye David Lappartient [Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi], n’itsinda rya UCI n’abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zatumye imihanda yakiniwemo itekana, n’Abanyarwanda bagaragaje imbaraga n’inkunga batanze byatumye ibyabereye muri Kigali bitazibagirana.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, ari na bwo yaberaga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, yitabiriwe n’abakinnyi 918 baturutse mu Bihugu 110.


RADIOTV10