Thursday, October 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in SIPORO
0
Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe mu Gihugu cya Tanzania, baje gufatirwa mu nzira ubwo bari bageze mu Ntara ya Singida bagaruka Kigali ndetse biba ngombwa ko banasohorwa mu modoka kubera ko inzego z’umutekano za Tanzania zavugaga ko imodoka yarengeje ibilo.

Aba bakunzi ba Rayon Sports bagera kuri 56 bagiye n’imodoka ya Ritco bayobowe na Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita ‘Matic’ bagezeyo mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu gihe umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, bakaba bari bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatatu bivuze ko bamaze iminsi ibiri mu muhanda.

Ikipe ya Rayon Sports yari igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup aho Singida Black Stars yabatsinze 2-1 byiyongera ku gitego 1-0 yatsindiwe i Kigali bahita banasezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Uyu mukino ukaba warabereye Dar es Salaam, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahise basubira mu modoka iryo joro kugira ngo batahe, ari na bwo bazaga gufatirwa nzira.

Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo bari bageze Singida, bahagaritswe n’abashinzwe umutekamo bapima ibilo imodoka itwaye, basanga birarenga ndetse binavugwa ko bamwe mu bafana bari bafite ibintu bahashye bigatuma ibilo by’imodoka biba byinshi.

Abafana ba Rayon bahise bakurwa mu modoka bashyirwa ku ruhande, ndetse bababwira ko kuhava bishyura amande y’ibihumbi 650 by’amashilingi (hafi ibihumbi 400 Frw), aho batabyemeye ahubwo bakaba barindiriye ko bucya ngo Ambassade y’u Rwanda iri muri Tanzania ibafasha muri iki gitondo.

Kuri uyu wa Mbere ahagana saa 10h00 nibwo aba bafana bongeye gusubizwa mu modoka ndetse bahita bahaguruka mu Ntara ya Singida aho Ambassade yabafashije ngo barekurwe n’inzego z’umutekano muri Tanzania. Biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ku manywa.

Bashinjwaga kurenza ibilo byemewe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Impamvu amatora ya Perezida agiye gusubirwamo mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika

Next Post

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba...

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

by radiotv10
01/10/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali...

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

by radiotv10
30/09/2025
1

Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, yavuze ko nta bwoba batewe no kuba bagiye guhura n’ikipe ya Pyramids FC ubu...

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

by radiotv10
30/09/2025
0

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku ari mu gahinda k’urupfu rw’umubyeyi we Roger Menama Lukaku na we wakinnye ruhago unafite ibigwi muri...

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

by radiotv10
29/09/2025
0

Icyumweru cy’ibyishimo i Kigali mu Rwanda, ahari hamaze iminsi habera Shampiyona y’Isi y’Amagare yanyuze mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi
FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

02/10/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

02/10/2025
Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Nyanza: Abagabo babiri bari mu bikorwa bitemewe bahuye n’uruva gusenya umwe ahasiga ubuzima

02/10/2025
Kayonza: Hari aho batagipfa kunyura kubera abantu bataramenyekana

Kayonza: Hari aho batagipfa kunyura kubera abantu bataramenyekana

02/10/2025
How to restart your life when you feel left behind

How to restart your life when you feel left behind

02/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.