Abatuye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko mu ishyamba riri mu Kagari ka Kinzovu hafi y’umuhanda wa kaburimbo, hari abantu bahategera abantu n’imodoka, bakabiba ku buryo nta bagipfa kuhanyura mu masaha y’umugoroba.
Havugimana Samuel avuga ko yakubitiwe amabuye n’abantu bataramenyekana bakunze kwihisha muri iri shyamba riri kuri Kaburimbo mu Mudugudu w’Akinyenyeri mu Kagari ka Kinzovu ubwo yatabazwga n’abashinzwe irondo ngo bajye gutabara umushoferi na we wari uri gutabaza.
Ati “Tugiye dusanga batwiteguye n’amabuye baratwirukana, nibwo twirukanse hariya mu nturusi, nibwo bankubise ibuye ahangaha n’uriya twarikumwe ntiyakomeretse cyane ni jye wakomeretse.”
Bamwe mu baturage ndetse n’abashinzwe irondo muri muri aka gace iri shyamba ry’inturusu riherereyemo, barumvikana ko ari itsinda ry’abantu b’ibihazi bikinga muri iri shyamba bagamijwe kwiba ku modoka.
Haragirimana Ezechiel ati “Bitwaza ririya shyamba ntahandi wakwihisha, hacaho ikamyo bakayipanda bagaca imigozi. Twarahuruye bari batwishe bafite ibyuma icyo batari bafite n’imbunda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo bakareba uko cyafatirwa ingamba.
Ati “Niba ari case yabayeho rimwe ntabwo twayemeza nk’aho ari ikintu kihahora. Icyo twakora ni uko twakurikirana aho byaba byaraturutse tugafata n’ingamba zo gukomeza kubikumbira.”
Abahaturiye bemeza ko nyuma ya saa mbiri z’ijoro nta muturage uhacaracara ngo ahanyure, ndetse ko n’ibinyabiziga bikurura biba bikuye ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, bihanyura bigenda buhoro, byibwa ibyo biba bipakiye.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10