Abagabo babiri barimo bateka kanyanga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, baturikanywe n’iki kiyobyabwenge, umwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 01 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nkomero mu Murenge wa Mukingo muri aka Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ubwo aba bagabo barimo uw’imyaka 35 na mugenzi we wa 36, bategaka kanyanga, yashyushye ikarenza igipimo, ikabaturikana, umwe akaza kuhasiga ubuzima.
Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, zihutiye kuhagera, ari na bwo uwakomeretse yahitaga ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kuvurizwaho, ndetse n’umurambo wa nyakwigendera aba ari ho ujyanwa.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi wanaboneyeho guhumuriza abaturage bo muri aka gace katurikiyemo iki kiyobyabwenge.
CIP Hassan Kamanzi aboneraho kugira inama abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bitemewe byumwihariko ibi byo guteka kanyanga, kuyinywa no kuyicuruza, kuko bihanwa n’amategeko.
Yanasabye abafite amakuru y’abakora ibi bikorwa bitemewe, kujya batungira agatoki inzego kugira ngo ibikorwa nk’ibi biburizwemo bitaragira ingaruka nk’izi cyangwa ngo ibi biyobyabwenge bijye kwangiza abantu.

RADIOTV10