“…Ariko ahari nashonje…” Ni imwe mu mvugo ziri kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda muri iyi minsi, bamwe banakoresha mu biganiro hagati yabo bashyenga. Ni amagambo yavuzwe na Nyiramajyambere Esperance. Hamenyekanye ko amaze imyaka itatu yitabye Imana.
Amashusho y’uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaha, aho aba ashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwamwubakiye inzu yo kubamo kimwe na bagenzi be bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ariko ko bashakaga kwishyurwa amafaranga y’icyuzi cyabo.
Agira ati “Nyakubahwa Paul Kagame, bayobozi mwese muri kunyumva, banyita Nyiramajyambere Esperance umwana w’Umutwa, ariko mwarakoze, sinkinyagirwa ariko noneho nimuturwaneho, inzara itumereye nabi […] intwari ni nziza ntabwo yiganyira yishakira inzira, uti ‘nimurebe ukuntu aba basigajwe inyuma n’amateka, babona amafaranga yabo y’icyuzi, barayakobocyeye, ariko kuki twayakobocyeye mukanga mukayarya, ahubwo mukayasindamo mitsingi.”
Hari aho agira ati “Njyewe ubwanjye ku mutima wanjye, iyi Radiyo izigiye, izigiye…ariko ahari nashonje.”
Nubwo ibi byatangajwe na Nyiramajyambere bimaze igihe, ariko iyi mvugo “ariko ahari nashonje” ikomeje kwamamara muri iki gihe, aho benshi bari kuyisubiramo ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, ndetse benshi bakayikoresha mu biganiro hagati yabo, mu buryo bw’urwenya.
Aya mashusho ni ayo mu kiganiro nyakwigendera Nyiramajyambere Esperance yari yagiranye n’umunyamakuru witwa Protais Ngwabijimana mu myaka ine ishize

Iby’urupfu rwe
Ku mbuga nkoranyambaga kandi hari hamaze iminsi hacicikana amakuru ko uyu Nyiramajyambere Esperance yitabye Imana, ndetse bikaba byemejwe n’abo mu muryango we nk’uko tubikehsa umuyobozi wa YouTube witwa Urugendo TV.
Mu kiganiro Mutuyimana Consolée, umwana wa Nyiramajyambere ari na we mfura ye, uvuga ko batari bazi ko iriya mvugo y’umubyeyi wabo yamaze kuba ikimenyabose, avuga ko yitabye Imana mu Werurwe (03) 2022 azize uburwayi bwa Cancer y’umwijima yamaranye amazi atatu.
Mutuyimana avuga ko Nyiramajyambere yapfiriye rimwe n’umubyeyi we (Se), ndetse bakaba barabashyinguriye rimwe tariki 14 z’uko kwezi kwa gatatu.
Avuga ko iriya mvugo yamamaye y’umubyeyi we, ari ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru, ubwo yatabazaga ngo bazahabwe amafaranga y’icyuzi, bari barakoze nka Koperative y’abatishoboye b’abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, kikaza gukurwaho ubwo hakorwaga umuhanda wa Base-Gicumbi, akaba yarasabaga ko bishyurwa ingurane.
Ati “Kariya kavidewo yagateguye amafaranga batarayaduha, bigaragara ko koko nta n’ayo bazaduha. Radiyo yayibona, agahora atakamba, agatakambira abayobozi, ndetse yari abishoboye no kubivuga ati ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turwaneho turwaneho…”
Uyu mukobwa wa Nyiramajyambere avuga ko umubyeyi we yitabye Imana, ariya mafaranga barayishyuwe, ndetse ko itsinda ryabo ryishyuwe miliyoni 5,5 Frw. Ati “Mukecuru yapfuye amafaranga ye ayariye. Ntabwo yagiye atayariye.”
Nyiramajyambere Esperance, ukomeje kwamamara atakiriho yitabiye Imana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.

RADIOTV10