Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

radiotv10by radiotv10
02/10/2025
in MU RWANDA
0
Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi
Share on FacebookShare on Twitter

“…Ariko ahari nashonje…” Ni imwe mu mvugo ziri kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda muri iyi minsi, bamwe banakoresha mu biganiro hagati yabo bashyenga. Ni amagambo yavuzwe na Nyiramajyambere Esperance. Hamenyekanye ko amaze imyaka itatu yitabye Imana.

Amashusho y’uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaha, aho aba ashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwamwubakiye inzu yo kubamo kimwe na bagenzi be bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ariko ko bashakaga kwishyurwa amafaranga y’icyuzi cyabo.

Agira ati “Nyakubahwa Paul Kagame, bayobozi mwese muri kunyumva, banyita Nyiramajyambere Esperance umwana w’Umutwa, ariko mwarakoze, sinkinyagirwa ariko noneho nimuturwaneho, inzara itumereye nabi […] intwari ni nziza ntabwo yiganyira yishakira inzira, uti ‘nimurebe ukuntu aba basigajwe inyuma n’amateka, babona amafaranga yabo y’icyuzi, barayakobocyeye, ariko kuki twayakobocyeye mukanga mukayarya, ahubwo mukayasindamo mitsingi.”

Hari aho agira ati “Njyewe ubwanjye ku mutima wanjye, iyi Radiyo izigiye, izigiye…ariko ahari nashonje.”

Nubwo ibi byatangajwe na Nyiramajyambere bimaze igihe, ariko iyi mvugo “ariko ahari nashonje” ikomeje kwamamara muri iki gihe, aho benshi bari kuyisubiramo ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, ndetse benshi bakayikoresha mu biganiro hagati yabo, mu buryo bw’urwenya.

Aya mashusho ni ayo mu kiganiro nyakwigendera Nyiramajyambere Esperance yari yagiranye n’umunyamakuru witwa Protais Ngwabijimana mu myaka ine ishize

Nyiramajyambere Esperance akiriho ubwo yakoraga kiriya kiganiro kiri kwamamara ubu

Iby’urupfu rwe

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hari hamaze iminsi hacicikana amakuru ko uyu Nyiramajyambere Esperance yitabye Imana, ndetse bikaba byemejwe n’abo mu muryango we nk’uko tubikehsa umuyobozi wa YouTube witwa Urugendo TV.

Mu kiganiro Mutuyimana Consolée, umwana wa Nyiramajyambere ari na we mfura ye, uvuga ko batari bazi ko iriya mvugo y’umubyeyi wabo yamaze kuba ikimenyabose, avuga ko yitabye Imana mu Werurwe (03) 2022 azize uburwayi bwa Cancer y’umwijima yamaranye amazi atatu.

Mutuyimana avuga ko Nyiramajyambere yapfiriye rimwe n’umubyeyi we (Se), ndetse bakaba barabashyinguriye rimwe tariki 14 z’uko kwezi kwa gatatu.

Avuga ko iriya mvugo yamamaye y’umubyeyi we, ari ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru, ubwo yatabazaga ngo bazahabwe amafaranga y’icyuzi, bari barakoze nka Koperative y’abatishoboye b’abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, kikaza gukurwaho ubwo hakorwaga umuhanda wa Base-Gicumbi, akaba yarasabaga ko bishyurwa ingurane.

Ati “Kariya kavidewo yagateguye amafaranga batarayaduha, bigaragara ko koko nta n’ayo bazaduha. Radiyo yayibona, agahora atakamba, agatakambira abayobozi, ndetse yari abishoboye no kubivuga ati ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turwaneho turwaneho…”

Uyu mukobwa wa Nyiramajyambere avuga ko umubyeyi we yitabye Imana, ariya mafaranga barayishyuwe, ndetse ko itsinda ryabo ryishyuwe miliyoni 5,5 Frw. Ati “Mukecuru yapfuye amafaranga ye ayariye. Ntabwo yagiye atayariye.”

Nyiramajyambere Esperance, ukomeje kwamamara atakiriho yitabiye Imana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.

Mutuyimana Consolée, umukobwa wa Nyiramajyambere yemeje ko umubyeyi we yitabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − nine =

Previous Post

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

Next Post

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.