Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya Hanika y’Itorero ry’Abangilikani yo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye, anasiga urwandiko rw’ubutumwa burimo aho avuga ko yari arambiwe kubaho ubuzima bw’ikinyoma, anasaba urubyiruko arusaba kwirinda ibibagira imbata.
Uyu munyeshuri witwa Nzabonimana Jean Paul yapfuye ku myaka 22, aho yasanzwe mu bwogero bw’aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Mugonzi, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.
Bamusanze amanitse mu ishuka, bikekwa ko ari iyo yiyahuje, gusa bikaba abamuzi bakaba bavuga ko batumva icyatuma uyu musore yakwiyambura ubuzima kuko bari basanzwe bamuziho ko ari umwana mwiza.
Umwe mu banyeshuri biganaga na nyakwigendera muri kaminuza baniganye mu mashuri yisumbuye, yavuze ko bari bavuganye mu ijoro ahagana saa cyenda, akaza kujya hanze, ariko bakaza kumubona kuri iki Cyumweru yapfuye. Yagize ati “Twasanze yimanitse mu ishuka, yayishyize mu ijosi iziritse yejuru ku giti.”
Uyu munyeshuri yavuze ko nyakwigendera yajyaga afatwa n’uburwayi bwamukubitaga hasi, ariko ko atajyaga amusobanurira ubwoko bwabwo.
Ati “Icyo yansobanuriye ni uko ari imyuka mibi abo mu muryango we bamutezaga ikaba ari yo yatumaga yitura hasi.”
Nyakwigendera kandi yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye ababyeyi be abashimira, anabasaba imbabazi kuri iki cyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima yafashe, ndetse n’abanyeshuri biganaga.
Muri iyi baruwa kandi, hari aho asaba urubyiruko kwirinda kuba imbata y’ibyabatwaye uruhu n’uruhande, kuko na we hari icyari cyaramugize addicted.
Uyu mugenzi we yagize ati “Yagiriye inama urubyiruko kwirinda ibintu byaba byarabagize imbata, avuga ko hari ikintu yari amaranye umwaka cyari cyaramugize imbata, yongeraho ko yararambiwe ubuzima bw’ikinyoma.”
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, wavuze ko uru Rwego na RIB bihutiye kugera ahabereye ibi byago, bagasanga koko nyakwigendera yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, wavuze ko hahise hatangira iperereza, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitari by’Akarere ka Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma.
RADIOTV10