Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya Hanika y’Itorero ry’Abangilikani yo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye, anasiga urwandiko rw’ubutumwa burimo aho avuga ko yari arambiwe kubaho ubuzima bw’ikinyoma, anasaba urubyiruko arusaba kwirinda ibibagira imbata.

Uyu munyeshuri witwa Nzabonimana Jean Paul yapfuye ku myaka 22, aho yasanzwe mu bwogero bw’aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Mugonzi, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

Bamusanze amanitse mu ishuka, bikekwa ko ari iyo yiyahuje, gusa bikaba abamuzi bakaba bavuga ko batumva icyatuma uyu musore yakwiyambura ubuzima kuko bari basanzwe bamuziho ko ari umwana mwiza.

Umwe mu banyeshuri biganaga na nyakwigendera muri kaminuza baniganye mu mashuri yisumbuye, yavuze ko bari bavuganye mu ijoro ahagana saa cyenda, akaza kujya hanze, ariko bakaza kumubona kuri iki Cyumweru yapfuye. Yagize ati “Twasanze yimanitse mu ishuka, yayishyize mu ijosi iziritse yejuru ku giti.”

Uyu munyeshuri yavuze ko nyakwigendera yajyaga afatwa n’uburwayi bwamukubitaga hasi, ariko ko atajyaga amusobanurira ubwoko bwabwo.

Ati “Icyo yansobanuriye ni uko ari imyuka mibi abo mu muryango we bamutezaga ikaba ari yo yatumaga yitura hasi.”

Nyakwigendera kandi yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye ababyeyi be abashimira, anabasaba imbabazi kuri iki cyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima yafashe, ndetse n’abanyeshuri biganaga.

Muri iyi baruwa kandi, hari aho asaba urubyiruko kwirinda kuba imbata y’ibyabatwaye uruhu n’uruhande, kuko na we hari icyari cyaramugize addicted.

Uyu mugenzi we yagize ati “Yagiriye inama urubyiruko kwirinda ibintu byaba byarabagize imbata, avuga ko hari ikintu yari amaranye umwaka cyari cyaramugize imbata, yongeraho ko yararambiwe ubuzima bw’ikinyoma.”

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, wavuze ko uru Rwego na RIB bihutiye kugera ahabereye ibi byago, bagasanga koko nyakwigendera yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, wavuze ko hahise hatangira iperereza, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitari by’Akarere ka Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Next Post

Soft skills that make you look confident without speaking

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Soft skills that make you look confident without speaking

Soft skills that make you look confident without speaking

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.